Muri Gashyantare nibwo BPR Bank Rwanda Plc yavuguruye ikoranabuhanga ikoresha muri serivisi zayo, mu guhuza iyahoze ari Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc ) na KCB Bank Rwanda Ltd, nyuma yo kugurwa na KCB Group.
BPR Bank Rwanda Plc yahise iva ku ikoranabuhanga rya Temenos 24 Release 12 ryakoreshwaga mu yahoze ari BPR na Temenos 24 Release 14 mu yahoze ari KCB Rwanda, yimukira ku ikoranabuhanga rihuriweho kandi rigezweho rya Temenos 24 Release 21, rihuriza hamwe amakuru y’abakiliya bose.
Guhuza no kuvugurura ikoranabuhanga byamaze gukorwa ndetse ikoranabuhanga rishya ryatangiye gukoreshwa muri serivisi za BPR Bank Rwanda Plc ku wa 23 Mutarama 2023.
Icyakora haje kugaragara imbogamizi mu kugera kuri serivisi zimwe na zimwe ndetse n’imwe mu miyoboro ya banki, ziza gukemurwa buhoro buhoro.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, kuri uyu wa Gatatu yavuze ko ibyabaye kuri BPR byabaye isomo ku buryo bwo kugenzura amavugurura y’ikoranabuhanga.
Yagize ati "Nacyo cyatubereye nk’isomo, ntabwo twabahannye kuko nabo ni nk’ibintu byabagwiririye, ariko icyo byatwerese ni uko mbere y’uko hagira ivugurura rikorwa, hari ibintu ugomba gukurikirana ukareba ko byose byakozwe neza, byujujwe, mbere y’uko wemera ko habaho iyo mpinduka."
Yavuze ko basanze muri muri BPR barahuje ‘systems’ nk’eshatu, bazishyiriraho icya rimwe, imwe iraza igonga izindi, bitera ibibazo.
Yakomeje ati "Rero ni byiza ko byakagombye gukorwa mu byiciro, imwe ikabanza igakora neza, bakabona kongeraho indi, kuko buri gihe iyo habayeho gukora impinduka mu ikoranabuhanga ryakoreshwaga ntihaburamo ako kantu ko guhungabana, ariko ni ukugabanya ihungabana ryabaye."
"Hashyizweho rero amabwiriza y’ukuntu twakumira uguhungabana bigeze ku rugero byagezeho kuri BPR, kubera ko bakoze imiyoboro nk’itatu kandi bahita bahuza banki ebyiri zombi. Bakoze ibintu byinshi icyarimwe, bituma bitera akavuyo kenshi kurusha wenda uko byari kugenda, ariko ni isomo twabonye, bituma turushaho gukaza amabwiriza agenga uko amabanki cyangwa ibigo by’imari byimura serivisi zabo z’ikoranabuhanga."
Kugeza ubu mu Rwanda hari banki 10 z’ubucuruzi, banki imwe ikora nka koperative (Zigama CSS), banki imwe y’iterambere (BRD Plc), na banki eshatu ziciriritse (Unguka bank Plc, Urwego bank Plc na AB Bank Rwanda Plc).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!