00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere, umutungo w’ibigo by’imari wageze kuri miliyari ibihumbi 15,3 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 November 2025 saa 12:05
Yasuwe :

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu yagaragaje ko hagati ya Nzeri 2024 na Nzeri 2025, umutungo wose w’urwego rw’imari wazamutse ku gipimo сya 24,3% uba miliyari ibihumbi 15,3 Frw uvuye kuri miliyari ibihumbi 12,3 Frw.

BNR isobanura ko iri zamuka ryashingiye ku kwiyongera kw’amafaranga abitswa mu mabanki no mu bigo by’imari iciriritse, kwiyongera kw’imisanzu y’ubwizigame bw’izabukuru, inyungu ku ishoramari n’imisanzu y’ubwishingizi ikusanywa n’ibigo by’ubwishingizi.

Imibare igaragaza ko umutungo wa banki muri uwo mwaka wiyongereyeho 23,3%, urwego rw’ubwiteganyirize ruzamukaho 32,9%, ibigo bito n’ibiciriritse bizamuka ku kigero cya 22,1%, ibigo bishya bitanga serivisi z’imari ariko bidasabye ko umuntu yizimaga bizamura umutungo wabyo ku kigero cya 48,1%, ibigo by’ubwishingizi bizamuka ku kigero cya 15,8% naho umutungo w’ibigo bitanga serivisi zivunjisha bigera kuri 19,2%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, aherutse kubwira abanyamakuru ati “Bwa mbere, umutungo w’ibigo by’imari mu Rwanda wageze kuri miliyari ibihumbi 15 Frw. Ni izamuka rya 24,3% ugereranyije na Nzeri 2024.”

Muri uwo mwaka, inguzanyo nshya zatanzwe n’amabanki ziyongereye ku gipimo cya 15,3% zigera kuri miliyari 1000,9 Frw, naho inguzanyo zose zatanzwe n’amabanki ziyongereye ku gipimo cya 22,6% zigera kuri miliyari ibihumbi 5,3 Frw mu mpera za Nzeri 2025.

Kimwe no mu mabanki, Inguzanyo zose zatanzwe n’urwego rw’ibigo by’imari iciriritse zazamutse ku gipimo cya 21% zigera kuri miliyali 702 Frw.

Ishusho y’ibigo by’ubwishingizi
Imisanzu y’ubwishingizi ikusanywa n’ibigo by’ubwishingizi by’abikorera yiyongereye ku gipimo cya 18,5% igera kuri miliyali 183,4 Frw mu mpera za Nzeri 2025.

Inyungu ku bikorwa by’ubwishingizi zaragabanutse zigera kuri miliyali 4,1 Frw muri Nzeri 2025 zivuye kuri miliyali 5,4 Frw mu gihembwe cya gatatu 2024. BNR isobanura ko byatewe no kwiyongera kw’ibigomba kwishyurwa ku bwishingizi bwo kwivuza bijyana n’izamuka ry’ibiciro byo kwivuza.

Ibi byatumye, igipimo cy’ibyishyurwa ku bwishingizi bwo kwivuza kizamuka kigera kuri 75,1% kivuye kuri 70,1% muri Nzeri 2024.

Ku rundi ruhande, inyungu ku ishoramari mu bigo by’ubwishingizi zariyongereye ku gipimo cya 14,4% zigera kuri miliyari 22,8 Frw mu gihembwe cya gatatu cya 2025 zivuye kuri miliyari 19,9 Frw mu gihembwe cya gatatu сya 2024, ahanini bitewe n’inyungu ku ishoramari mu mpapuro mpeshamwenda za leta n’amafaranga abitswa mu mabanki.

Hagati aho umutungo w’urwego rw’ubwiteganyirize bw’izabukuru wiyongereyeho 33% wageze kuri miliyari ibihumbi 2,6 Frw mu mpera za Nzeri 2025. Umutungo w’Ikigega cya Ejo Heza nawo wiyongereye ho 29,2% ugera kuri miliyari 84 Frw.

Impamvu ni uko habayeho ubwiyongere bw’ imisanzu n’ishoramari ryunguka mu rwego rw’ubwiteganyirize bw’izabukuru. Imisanzu yiyongereye bitewe n’ubukangurambaga bwakozwe, aho abakora mu bikorwa bitanditse aribo bagize igice kinini cy’abanyamuryango n’umutungo w’ikigega.

Iterambere ry’urwego rw’imari mu Rwanda rikomeje gutanga umusanzu ukomeye ku bukungu bw’igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages