Ibihembo byatanzwe kuri uyu wa 10 Kanama 2021 bigizwe na moto, frigo na televiziyo nini (Flat screen).
Ni inshuro ya gatatu bitanzwe muri iyo gahunda kuva yatangizwa muri Gicurasi uyu mwaka. Nta mwihariko urimo kuko buri mukiliya wa Cogebanque ashobora guhamagarwa abwirwa ko yatsinze mu gihe amahirwe yaba amusekeye.
Hanyurwumutima Bernadette wegukanye moto yavuze ko yatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque mu bihe bya Guma mu Rugo, ashaka gukura amafaranga kuri konti ayashyira kuri telefoni.
N’akanyamuneza kenshi, yagize ati “[Gukoresha ikoranabuhanga] njye nabikoraga nk’umuntu usanzwe abikora, ntabwo nari nzi ko hari ibindi bihembo birimo.”
Mugisha Robert washyikirijwe frigo yasobanuye ko yatunguwe no guhamagarwa abwirwa ko yayitsindiye kandi asanzwe akoresha ikoranabuhanga ashaka serivisi zihuse.
Yakomeje ati “Nari nzi ko ibi bihembo bihabwa wa muntu uzwi cyangwa bahisemo, nkanatekereza ko bihabwa ba bantu bafite amafaranga menshi kuri konti. Mu by’ukuri nasanze nta hantu na hamwe bihuriye.”
Ntabyera Emmanuel watsindiye televiziyo yasobanuye ko kuva yakorana na Cogebanque mu 2013 yakunze imitangire ya serivisi zayo ndetse ikoranabuhanga akoresha cyane ari ikarita ya ATM.
Yagize ati “Icyanshimishije si igihembo. Icyanshimishije ni ukunshimira ko nkorana na Cogebanque kandi nkoresha serivisi z’ikoranabuhanga.”
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yasobanuye ko "Tugendane" yatangijwe mu gukomeza gukangurira Abaturarwanda by’umwihariko abakiliya ba banki kuyoboka ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zayo bakenera; bifashisha uburyo bwabashyiriweho burimo Mobile Banking, application ya Coge mBank, Internet Banking n’amakarita ya Smart card na MasterCard.
Ati “Muri iyi minsi dufunga saa Munani kuko turi mu bihe bidasanzwe [kandi] hari igihe usanga mu mpera z’icyumweru serivisi za banki zitari gukora. Ariko iyo ufite uburyo bw’ikoranabuhanga ushobora kugera kuri konti yawe ukamenya amakuru yayo aho waba uri hose.”
Ibihembo byatanzwe bije bikurikira ibyaherukaga gutangwa ku wa 8 Nyakanga 2021, byarimo frigo, igare na televiziyo. Ibyatanzwe ku nshuro ya mbere byo byari bigizwe na za telefoni.
Iyamuremye yavuze ko "Tugendane" igikomeje kugeza mu mpera za Kanama 2021, aho abanyamahirwe bakorana na Cogebanque bazakomeza guhabwa ibihembo bitandukanye. Abamaze kwegukana ibyabo ubu ni umunani.
Nyuma y’imyaka 22 Cogebanque yemerewe na Banki Nkuru y’u Rwanda gukorera mu gihugu, imaze kugira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ibyuma bya ATM 36, aba-agents barenga 600 bafasha abakiliya gufunguza konti, kubitsa no kubikuza ndetse no kubona serivisi zifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) abafasha kwishyura no kubikuza aharenga miliyoni 36 ku Isi yose.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!