00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cooperative Bank ibumbye Imirenge SACCO izatangira mu mwaka wa 2025/26

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 9 July 2025 saa 10:17
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko ibikorwa byo guhuza imirenge SACCO yose igakorera ku rwego rw’Akarere bizagendana no gutegura uko Cooperative Bank yatangira gukora, ndetse biteganyijwe ko umwaka w’ingengo y’imari ya 2025/26 uzarangira iyi banki ikora.

Byagarutsweho ku wa 8 Nyakanga 2025, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagezaga ku Nteko Rusange Umutwe w’Abadepite ibisobanuro ku mikorere y’Imirenge SACCO.

Yavuze ko muri Kanama 2024 SACCO z’imirenge yose uko ari 416 zari zimaze kugezwamo ikoranabuhanga, ndetse ubu izo mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Gicumbi, Rubavu, Rwamagana na Nyamagabe zahurijwe ku rwego rw’Akarere.

Urugendo rwo guhuza izi SACCO ruzarangira zibyaye Cooperative Bank izatuma abanyamuryango bayo bashobora kubona amafaranga aho bari hose kandi bagashobora kubona inguzanyo nini ugereranyije n’izo bahabwaga ikiri ku murenge.

Ati “Guhuza SACCO z’uturere twose turateganya ko bizarangira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari [2025/2026]. Ubu tumaze gukora uturere turindwi, hasigaye uturere 23 ariko turizera ko uyu mwaka uzajya kurangira utu turere twose dusigaye twamaze kuduhuza, hanyuma niturangiza guhuza izi banki dukore Cooperative Bank.”

Minisitiri Murangwa yavuze ko ibikorwa bitegura Cooperative Bank bizagendana no guhuriza hamwe SACCO zo mu turere 30.

Ati “Ntabwo dushaka gutangira ibikorwa byo gutangiza Cooperative Bank ari uko turangije uturere twose. Urwo rugendo rwo gukora Cooperative Bank turimo kujyanira rimwe, turifuza ko niturangiza guhuza SACCO z’uturere twose tuzaba twanarangije ibijyanye no gukora Cooperative Bank ku buryo byose bisa nk’aho birangirira rimwe.”

Yongeyeho ko “Igihe cyagenewe guhuza SACCO ku rwego rw’Akarere no gukora Cooperative Bank ni kimwe, uyu mwaka w’ingengo y’imari nibigenda neza byose bizaba byararangiye.”

Kugeza ubu aho SACCO zahurijwe ku rwego rw’Akarere, umunyamuryango ashobora kubikuza amafaranga ye aho yaba ari hose muri ako karere.

Mu rugendo rwo gukora Cooperative Bank, SACCO zimaze guhuzwa ku rwego rw’Akarere zishyirwa muri sisiteme igengwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Ati “SACCO zo ku rwego rw’Akarere zizashyirwa kuri sisiteme yitwa RIPPS muri gahunda yo koroshya imyishyuranire ndetse umunyamuryango wa SACCO akaba ashobora kuzabikuza amafaranga ye aho ari hose mu gihugu.”

Umurenge SACCO watangiye gukora mu 2008, ufasha abaturage batuye mu bice bitandukanye kwizigama no kuguza ku giciro gito hagamijwe kwiteza imbere.

Minisitiri Murangwa yavuze ko imirimo yo gutegura Cooperative Bank ijyana no guhuza SACCO ku rwego rw'Akarere
Inteko yanyuzwe n'ibisobanuro byatanzwe ku mikorere ya za SACCO

Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages