00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Diane Karusisi yavuze ku mpamvu yo gushyiraho gahunda ya ‘Nanjye ni BK’

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 22 April 2024 saa 06:58
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr Diane Karusisi, yavuze ko iyi banki yatangije gahunda izwi nka ‘Nanjye Ni BK’ mu rwego rwo gufasha n’ab’amikoro make kubona serivisi nziza z’imari.

Binyuze muri iyi gahunda ya ‘Nanjye Ni BK’ iyi banki irateganya gukomeza gufata ibyemezo no gushyiraho ingamba zigamije korohereza abakiliya.

Hari byinshi Banki ya Kigali ikomeje gukora muri uru rugendo. Urugero nk’amafaranga ya buri kwezi abakiliya ba BK bakatwaga yo gucunga konti bayifitemo, yakuweho bisigaye ari ubuntu.

Ikindi ni uko iyi banki yagabanyije ibiciro byo kuba wakoherereza mugenzi wawe amafaranga uyakuye kuri konti yawe ufite muri BK, mu gihe wifashishije ikoranabuhanga nka telefoni yawe.

Iyi banki kandi yashyizeho serivisi zifasha buri muntu wese mu cyiciro arimo, yaba ari umuhinzi ukora ubuhinzi buciriritse, umunyeshuri, umucuruzi ndetse n’abandi, ku buryo buri wese ahabwa serivisi zijyanye n’ubushobozi afite, ndetse akoroherwa no gukorana n’ibigo by’imari.

Banki ya Kigali iri mu bukangurambaga bwo kwegera Abaturarwanda bagasobanurirwa iby’iyo gahunda nshya, ndetse kuri uyu wa 22 Mata 2024, ibi bikorwa byakomereje mu Nyubako ya CHIC mu Mujyi wa Kigali aho BK inafite ishami.

Ni igikorwa cyanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi.

Abakiliya bayo basobanurirwa ibyiza bya ‘Nanjye Ni BK’ ndetse abadasanzwe ari abanyamuryango bafungurirwa konti mu kubafasha koroherwa no kubona izo serivisi.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko hari Abaturarwanda batekerezaga ko BK ikorana n’abifite gusa, bityo ko gahunda ya ‘Nanjye Ni BK’ yashyizweho ku buryo buri Muturarwanda wese n’udafite amikoro menshi abona serivisi mu bigo by’imari bimworoheye.

Ati ‘‘Ubundi BK yari izwi nka banki y’abantu gusa bafite wenda akazi cyangwa abantu b’abakire ariko ubu twarabyoroheje, ku buryo umuntu wese, umunyeshuri, umuntu wikorera, umucuruzi, umuntu wese ashobora kwibona muri BK. […] rero hari sisitemu dukoresha mu gufungura amakonti yoroshye cyane, turashaka ko mu minota itarenze 15 umuntu ashobora kuba yafunguye konti.’’

‘‘Dufite serivisi zitandukanye, umuntu abanza gufungura konti. Iyo ari umunyeshuri hari serivisi zihariye z’abanyeshuri ziboroheye ku buryo bashobora kubona serivisi zibabereye. Iyo umuntu ari umuhinzi na we hari inguzanyo z’abahinzi ashobora kubona, hari kwizigamira kw’abahinzi ashobora kubona, biciye ku ikoranabuhanga.’’

Twahirwa Dennis Peter ni umukozi w’Ikigo Centrika gitanga serivisi z’ikoranabuhanga. Yashimiye ko BK iri gutanga izo serivisi, ikanegera abaturage ikabasobanurira imikorere yazo, ibyatumye afata iya mbere ahita aba umunyamuryango w’iyi banki dore ko mbere yatinyaga kuyijyamo atarabona amakuru, atekereza ko guhabwa serivisi bitinda.

Ati ‘‘Uyu munsi nanyuzwe n’ibisobanuro bihari kandi hakaba hariho n’ubundi buryo bwiza buhari bugomba kudufasha, bufasha abakozi muri rusange n’umuntu uciriritse, ari cyo cyatumye uyu munsi nanjye mba Umunyamuryango wa BK.’’

Ibi kandi abihuriyeho na Ingabire Jeanne uri mu bashyiriweho uburyo bumufasha kubona serivisi muri gahunda ya ‘Nanjye Ni BK’.

Ati ‘‘Iyi serivisi numvise ari nziza. Izoroshya kujya gutonda imirongo kuri banki, cyane cyane nko kwishyura imisoro, kohererezanya amafaranga cyangwa no kuyiyoherereza ngiye kugura ibintu muri ‘supermarket’, kugura lisansi no guhaha bisanzwe, ku buryo nakura amafaranga kuri konti nkayashyira kuri telefoni kandi nta kiguzi.’’

Mu kwihutisha iyi gahunda ndetse no gukomeza kwegereza serivisi zayo Abaturarwanda, Banki ya Kigali iri muri gahunda yo kongera aba-agents bayo, bakava kuri 3500 bakagera ku bihumbi 10, ndetse no gushyiraho abakozi bashinzwe gusakaza ibikorwa bya BK begera abaturage, bashinzwe kubasobanurira imitangirwe ya serivisi muri iyi banki.

Abakozi ba bimwe mu bigo byegeranye n'Ishami rya BK riri muri CHIC bari mu bahawe uburyo babona serivisi za ‘Nanjye ni BK’
BK yashyizeho uburyo bw'ikoranabuhanga bworohereza abakiliya bayo kubona serivisi batagiye gutonda imirongo kuri banki
Twahirwa Dennis Peter amaze gusobanurirwa gahunda ya ‘Nanjye ni BK’, yahise aba umukiliya w’iyi banki
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi (uri gufotora) ari mu bitabiriye iki gikorwa cyabereye mu nyubako ya CHIC
N'abatari bafite konti muri BK bari gufashwa kuzifunguza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages