Ni uruzinduko rwahereye mu Majyaruguru ku wa 23 Gashyantare 2022, bukeye bwaho rukomereza mu Burengerazuba by’umwihariko mu Mujyi wa Rubavu.
Muri uru ruzinduko rwakorewe mu Turere twa Rulindo, Gakenke , Musanze na Burera two mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba abakiliya bagaragaje ko bishimira serivisi bahabwa na BK ariko bagaragaza bimwe mu bitagenda neza ndetse batanga iby’ifuzo n’ibitekerezo by’uko banki yarushaho kubaha serivisi zinoze.
Bimwe mu byifuzo byatanzwe harimo nk’uko mu Mujyi wa Musanze urimo iterambere harebwa uburyo bwo kwagura cyangwa kongeramo irindi shami ribafasha kugabanya igihe bamara bategereje serivisi.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi yavuze ko banki ibereyeho kumva abakiliya no kubaha ibyo bifuza bityo igiye kureba icyakorwa kugira ngo abagana ishami rya Musanze barusheho guhabwa serivisi nziza nkuko babyifuza.
Uyu muyobozi ndetse yakomeje abashishikariza kurushaho gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Murabizi neza igihe ni amafaranga! Ntabwo waba uri umukire ngo utakaze igihe! Turabashishikariza gukoresha ikoranabuhanga ariko mu gihe cya vuba mu Mujyi wa Musanze turareba uburyo twakwagura ishami dufite cyangwa tugashyiraho irindi shami rizabafasha kugabanya igihe mwatakazaga mutegereje serivisi kuko igihe cyanyu ntabwo kigomba gutakara mutegereje. Nta muntu w’umukire itegereza isaha kuri banki."
Dr Karusisi yashishikarije abagore n’abahinzi kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe bahawe.
Ati “Kubona abagore bakora neza ni ikintu gishimishije kuko nanjye aho ngeze ndi umugore. Umugore ufite abana akabasha no gukora akiteza imbere birashimishije. Turifuza gukorana namwe ndetse n’abahinzi kuko Abanyarwanda 100% bakeneye kurya, aho harimo amahirwe menshi yo kuzahura ubukungu kandi tuzakomeza no kumva ibyifuzo byabo."
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yashimye uruhare amabanki agira mu iterambere ry’iyo ntara by’umwihariko BK, asaba abayigana kurushaho gutekereza ibibateza imbere birinda ibyabasubiza inyuma.
Yagize ati" Mbere ya byose turashimira Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame n’ubuyobozi kubera imbaraga bashyira mu guharanira umutekano bigatuma n’amabanki akora neza. Turashimira BK uko yafashije abacuruzi bacu bagatera imbere, turabashimira uruhare muba mwagize mu gufasha abacuruzi bacu nabo bagakora bagatera imbere bagateza imbere n’igihugu."
"Abacuruzi nabo turabasaba kurushaho kubyaza umusaruro aya mahirwe BK ibaha. Mbere wumvaga ko ari iy’abakire ariko ubu siko bimeze, turabasaba kwitabira ikoranabuhanga, bagakora ibibateza imbere birinda kuba ba bihemu bagaharanira kuba inyangamugayo."
Bamwe mu bakiliya ba Banki ya Kigali nabo bishimira serivisi bahabwa n’uburyo ibyifuzo byabo bigenda byitabwaho.
Hamudara Bertin ni umuyobozi wa Dian Fossey Nyiramacibiri Hotel, yagize ati" Twishimira serivisi BK iduha gusa turayisaba nkatwe dufite amahoteli murabona twahuye n’ibiza ndetse na Covid-19, ubu nibwo turi gusa n’abatangira nibadufashe batworohereze tubone inguzanyo dukomeze ubucuruzi bwacu kuko nibwo butuma dukora tukanizigamira."
Nsengiyumva Florent na we n’umwe muri bo, aho yagize ati" Turashimira BK uburyo igenda itugezaho bw’ikoranabuhanga ndetse no kuba yaragobotse abakiliya bayo mu bihe bya Covid-19 bakazahura ubukungu bwabo, ibi byatweretse ko batwitayeho kandi iyo tugaragaje n’ibyifuzo byacu baradusubiza kenshi."
Habiyambere Jean na we yagize ati" Turishimira uko dukorana na BK muri serivisi iduha zitandukanye, baratwumva bakagerageza no kutuzanira udushya gusa turabasaba ko bakoroshya inyungu ikatwa kuri serivisi zimwe na zimwe z’ikoranabuhanga nko ku ma mashini ya POS kuko ho usanga inyungu ivamo ijya guhwana n’iyo uba ugomba kwishyura Banki, ako bazakadukosorere batugabanyirize."
Ubuyobozi bw’iyi banki, bwashimiye abakiliya batanze ibitekerezo, bubizeza ko bugiye kubikemura ndetse n’abatanze ibyifuzo bijejwe ko bigiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.
Banki ya Kigali, BK ifite amashami agera kuri 68 mu turere twose tw’Igihugu, aba agents barenga 3,000, imashini za ATM 96 ziri mu Gihugu hose n’izindi 30 zigiye gushyirwamo ndetse n’uburyo bwa POS bugera ku 2500 byose bigamije gufasha abakorana nayo kurushaho kubona serivisi nziza badatakaje igihe.
Abakiliya ba BK kandi bashyiriweho uburyo butandukanye bwo kubonamo inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 30 Frw nta ngwate usabwe.
Kubona inguzanyo yo kugura inzu yishyurwa mu myaka 20 kandi iri ku nyungu ihendutse, kubona inguzanyo yo kugura imodoka, iy’amafaranga y’ishuri n’iy’ubuhinzi n’ubworozi hakiyongeraho n’ubwishingizi butandukanye.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!