Yabigarutseho ku wa 10 Ukwakira 2025 ubwo hizihizwaga icyumweru cyahariwe abakiliya hagamijwe kubegera, kongera serivisi bahabwa no gukemura zimwe mu mbogamizi bakunze guhura nazo.
Ni igikorwa cyabereye mu Ishami rya Banki ya Kigali riherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.
Dr. Diane Karusisi yabanje gushimira MTN Rwanda nk’umukiliya n’umufatanyabikorwa mwiza wa BK, ku bw’umusanzu wayo mu gushishikariza guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga.
Yashimiye abakiliya bose bakorana na BK, agaragaza ko icyizere, umubano n’ubufatanye byabo bifasha banki kugera ku ntego, abasaba kujya bagaragaza ibibazo n’imbogamizi bagihura na zo kuri serivisi bahabwa.
Ati “Umwanya nk’uyu udufasha kumenya uko serivisi dutanga ku bakiliya bacu zakirwa kandi turabashimira cyane kuko batuma BK igera ku ntego zayo.”
Yakomeje avuga ko “Ni yo mpamvu dusaba ko igihe umuntu ahuye n’imbogamizi cyangwa ikibazo kuri serivisi ahawe ku ishami iryo ari ryo ryose mu gihugu, agomba kurivuga rigakemurwa kare kuko nta kibazo gito kibaho mu bijyanye no gutanga serivisi.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiliya ku giti cyabo muri BK, Désiré Rumanyika, yavuze ko serivisi nziza ku mukiliya ari ikintu gikenera imbaraga nyinshi no guhozaho.
Ati “Hari igihe wenda bitagenda neza ariko twe nka BK gutanga serivisi nziza kandi zihuse ku bakiliya ni ikintu cy’ibanze kuko ntabwo banki yabaho mudahari.”
Yavuze ko Banki ya Kigali izakomeza kuba hafi abayigana, ibashyigikira mu nzozi zabo, kandi ibaha serivisi zifite icyo zihindura mu buzima.
BK ivuga ko iki cyumweru kiba ari amahirwe akomeye yo kongera kugaragaza umuhate n’imihigo ya BK mu gutanga serivisi zinoze, no kwibutsa abakozi n’abakiliya ko imikorere myiza ishingira ku kumvana, gukorera hamwe no kugirana inama.
Banki ya Kigali ni imwe muri banki zimaze igihe kandi zikomeye mu Rwanda. Ifite abakiliya barenga miliyoni, n’amashami agera kuri 67 hirya no hino mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!