Ibi ni ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 24 Werurwe 2026.
Muri aya masezerano Equity Bank Rwanda Plc izajya ifasha abantu kubona inguzanyo y’imodoka bashaka kugura muri CEVR, yishyurwe mu gihe cy’imyaka itandatu ku nyungu ya 16% ku mwaka.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda Plc, Eric Rutabana, yavuze ko aya masezerano aje ari igisubizo muri iki gihe ibiciro bya lisansi biri kuzamuka cyane.
Ati “Ibiciro bya lisansi na mazutu biri kugenda bizamuka ubu lisansi iri kugura biri hafi 2000 Frw kandi bishobora no kurenga aho mu minsi iri imbere. Iki rero ni igisubizo ndetse bikaba bijyanye na gahunda y’iguhugu yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”
Mu 2021 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imodoka zikoresha amashanyarazi zisonerwa imisoro muri gahunda y’igihugu yo kurwanya imyuka ihumanya ikirere no kugabanya ingano y’ibikomoka kuri lisansi igihugu gikoresha.
Umuyobozi Mukuru wa CEVR, Mary Bakamurera, yagaragaje ko ubu bifatanye buzafasha abantu batinyaga kugura izi modoka bavuga ko zihenze.
Ati “Bizafasha abantu batinyaga kugura izi modoka z’amashanyarazi bavuga ko zihenze kuko tuzajya tubahuza na banki ikabafasha kubona inguzanyo ku giciro cyiza nabo bagatunga ikinyabiziga.”
CEVR ifite imodoka ziri mu byiciro bitandukanye uhereye kuri miliyoni 25 Frw kugeza ku gicuro kienga miliyoni 200 Frw, itanga guarantee y’imyaka itanu.
Iki kigo kandi gifite igaraje ry’imodoka z’amashanyarazi ndetse na sitasiyo z’amashanyarazi zigera ku 10.
Nsengiyumva Emmy watangiranye n’aya masezerano agahita agura imodoka yavuze ko mu bijyanye n’ubukungu imodoka y’amashanyarazi ikoresha amafaranga make ugereranyije n’imodoka zikoresha lisansi.
Ati “Iyi modoka ukoresha ibihumbi 17 Frw ukagenda ibilometero 401, narabikoze njya Kagitumba ndagaruka nsigaranyemo 29%. Ni imodoka ikoresha amafaranga make kandi ni imodoka nshya bivuze ko uba wizeye ko izaramba.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!