Ni gahunda iteganyijwemo ibikorwa bitandukanye muri Werurwe nk’ukwezi kwahariwe abagore, by’umwihariko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, uba ku wa 8 Werurwe buri mwaka. Ni ibyatangajwe mu kiganiro n’Abanyamakuru ku wa 5 Werurwe 2026.
Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti "Umugore ni uw’agaciro. Abagore bashoboye, igihugu gikomeye."
Ibikorwa biteganyijwe muri Werurwe harimo gufasha abagore kunguka ubumenyi mu miyoborere, kubona amahirwe y’akazi no kwagura imishinga yabo binyuze mu kubona serivisi z’imari mu buryo buboroheye, ubwo ni inguzanyo.
Abagore kandi bazerekwa amahirwe ahari mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubucuruzi.
Ni ibikorwa bizaba mu bihe bitandukanye, harimo ku wa 8 Werurwe 2026, Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Abagore, mu gikorwa cyo kwita ku buzima bw’abagore kizabera muri Sitade Amahoro, kikazakorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Minisiteri ya Siporo.
Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Namara Hannington yavuze ko iyo abagore bahawe inguzanyo bishyura neza, ariko ko benshi bagihura n’imbogamizi zirimo kubona inguzanyo kugira ngo bagure imishinga yabo, ari yo mpamvu bahisemo kujya muri iyi gahunda.
Yagize “Equity Bank Rwanda ifite inshingano zo kugira impinduka nziza mu mibereho y’abaturage, turabizi ko abagore bari mu bantu babona amahirwe make yo kubona inguzanyo, ni yo mpamvu twishimiye kubona abafatanyabikorwa kuko tuzafatanya twese maze byorohe kandi byihute maze abagore na bo babone ibibafasha kwiteza imbere.”
Ndagijimana Jean Pierre uhagarariye AGRA mu Rwanda, ati “Twabonye ko abagore bafite ubushobozi bwo gukora ibikorwa binini mu nzego zitandukanye zirimo n’ubuhinzi. Dukunda gushishikariza abagore n’abakobwa bakiri bato gutinyuka bakaza mu bikorwa by’ubuhinzi, ariko bakatubwira imbogamizi bafite.”
Ndagijimana yagaragaje ko imbogamizi abagore bakorana bakunze guhura na zo zirimo kutabona inguzanyo zo kwagura imishinga yabo. Ati “Ariko twishimiye ko turi abafatanyabikorwa na Equity Bank Rwanda, izadufasha kugira ngo inguzanyo ziboneke.”
Umuyobozi wa Lead Access, Irumva Iris yavuze ko batangije gahunda yo gushimira abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa kubera ko hari benshi baba barabikoze ariko ntibigaragare ngo bihabwe agaciro bikwiriye, avuga ari ingirikamaro cyane.
Ati “Iyo tubagaragaje tukabashimira bituma n’abandi bigira kuri bagenzi babo, bakigirira icyizere cyo gutinyuka bakagerageza gukora ibikorwa nk’ibyo, ibyo bizakomeza no kudufasha muri uru regondo twatangiye.”
Irumva yagaragaje akamaro ko kuba abafatanyabikorwa na AGRA, kuko hari abagore benshi bakiri bato batashishikazwaga n’ubuhinzi, ariko umunsi wa none bakaba babikora kandi babikunze ndetse bikabateza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!