00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda Plc yatowe nka Banki nziza mu Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 July 2023 saa 11:29
Yasuwe :

Ikinyamakuru mpuzamahanga cyandika ku bukungu, Capital Finance International (CFI.co), cyatoranyije I&M Bank Rwanda Plc nka banki nziza mu Rwanda mu mwaka wa 2023.

Iyi banki yatoranyijwe n’itsinda ry’abakemurampaka batandukanye, bashingiye ku byo yagezeho haba mu gihe gito n’igihe kirambye, igenamigambi ifite n’uburyo ikorana n’abakiliya.

Ni ku nshuro ya gatatu I&M Bank Rwanda Plc itoranyijwe na banki nziza mu bihembo bitangwa n’ikinyamakuru Capital Finance International (CFI.co).

I&M Bank Rwanda niyo banki ikuze mu Rwanda kuko yashinzwe mu 1963 aho imaze kugaba amashami hirya no hino mu gihugu. Itanga serivisi zitandukanye z’imari zaba iz’abakiliya ku giti cyabo, ibigo bikora ubucuruzi byaba ibito n’ibinini.

Iyi banki ni imwe mu bigo byanditswe ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda guhera mu 2017. Ni ishami rya I&M Group PLC, ikigo cy’imari gikomeye mu karere gifite amashami muri Kenya, Tanzania, Uganda na Mauritius.

Ni imwe muri banki zikomeye zimakaje ikoranabuhanga mu nzego aho ihererekanyamafaranga rikoreshejwe ikoranabuhanga ryihariye 46 % kandi 88% bya konti nshya zifungurwa zifungurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages