Hari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rw’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda Plc, Niyibizi Bonaventure, rugamije gusura no kuganira n’abakiliya bayo b’i Musanze n’i Rubavu ku wa 30 na 31 Kanama 2022.
Niyibizi yijeje abakiliya ko iyi banki izakomeza kubaba hafi, no gusubiza ibyifuzo byabo bibaganisha ku iterambere.
Yavuze ko iyi banki yiteguye gukorana nabo mu mirimo ya buri munsi, cyane ko ibi bice bikorerwamo cyane imirimo y’ubuhinzi, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ubwubatsi.
Yakomeje ati "Turabwira abantu bose aho bari hose n’ibyo bakora byose, ko twe nka I&M Bank dufunguye amarembo ngo dukorane na bo, tuzamure ubukungu, duteze imbere imiryango n’igihugu kuko tubafitiye serivisi nyinshi nziza, zinoze, bakenera kandi zihuse."
Bamwe mu bakiliya ba I&M Bank, bashimye imikorere y’ibi banki cyane cyane mu buryo bwo gutanga inguzanyo, bayisaba kurushaho kubegera ibashyiriraho amashami n’aba-agents bakorera hafi yabo.
Umuyobozi wa Seed Potatos Fund, ikigega gikora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi, Mbarushimana Salomon, yavuze ko I&M Bank yabagaragarije ubudasa mu gihe bamaze bakorana.
Ati "Baratwegera nk’abantu bari mu buhinzi, bakatubaza amakuru n’aho twaba dufite imbogamizi bakadufasha kuzikemura."
Gahonzire Landouard we yayishimiye ko yamuhaye serivisi nziza, ubwo yayitabazaga akeneye inguzanyo yo kugura imodoka.
Ati "Nagejejeyo dosiye, bashize iminsi mike numva barampamagaye ngira ngo ni aho bagize ikibazo, numva ahubwo bambwiye ko amafaranga nasabye bayampaye kuri konti. Bakora neza kandi bihutisha serivisi."
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushimwe ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, yavuze ko Musanze ifite amahirwe menshi mu bucuruzi n’iterambere, kandi ko ibyo byose bitagerwaho hatariho ishoramari rifatika.
Yashimye uruhare I&M Bank Rwanda igira muri ibyo byose.
Ati "Iyo urebye imiterere n’ubwiza bwa Musanze, ukareba ubukungu n’iterambere rihari kandi iyi banki yagizemo uruhare, ntiwabura kubashimira. Musanze ni akarere k’ubukerarugendo gakungahaye ku buhinzi n’ubworozi bikagaha amahirwe yo kuba ahantu heza ho gukorera no gushora imari. Turasaba abaturage bacu gukomeza kugana amabanki no gukorana na yo neza, kugira ngo bakomeze bagere ku iterambere twifuza."
I&M Bank Rwanda Plc ikorera no mu bihugu bya Tanzania, Ibirwa bya Maurice, Kenya, Uganda n’u Rwanda.
Itanga serivisi zirimo inguzanyo ku bantu ku giti cyabo cyangwa ibigo, zaba izigenewe kwiteza imbere cyangwa izigamije ubucuruzi.
I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye ibikorwa mu 1963, ikaba imwe muri banki za mbere zageze mu Rwanda.
Itanga serivise zitandukanye yaba ku bantu ku giti cyabo, abacuruzi bato n’abaciriritse ndetse n’ibigo binini. Ibarizwa no ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda kuva muri Werurwe 2017.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!