Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023 nibwo ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda na I&M Group bwaganirije abakiliya ndetse bunabagezaho gahunda zitandukanye iyi banki ibahishiye muri uyu mwaka mushya w’ingengo y’imari.
Muri iki gikorwa abakiliya ba I&M Bank Rwanda bongeye kwerekwa umuyobozi mukuru mushya wayo, Mutimura Benjamin, wasimbuye Robin Bairstow wari umaze imyaka umunani ayiyobora.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Group, Kihara Maina yagaragarije abitabiriye uyu mugoroba ko iki kigo cyiteguye gukomeza gukorana bya hafi n’abakiliya bacyo ndetse bazakomeza kubaherekeza mu rugendo rw’iterambere.
Umuyobozi mushya wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yijeje ko agiye gufatira aho mugenzi we asimbuye yari agejeje ndetse no kugendera ku cyerekezo banki ifite cyo gutanga serivisi zinoze kandi zishimirwa n’abakiliya.
Ati “Ntabwo ari isezerano rishya gusa ahubwo ni imbaraga nshya zo kubakorera neza no gukorana kandi ibintu bibiri by’ingenzi ni byo tuzashyira imbere. Icya mbere ni ugushimisha abakiliya binyuze muri serivisi nziza, ikindi ni ukugira uruhare mu iterambere (wealth creation). Turi kumwe namwe muri byose, mu iterambere, mu bukungu, guhanga imirimo n’ibindi.”
Yijeje abakiliya ko banki ko itazabatenguha cyane ko atari mushya muri iki kigo cy’imari kuko yagikozemo imyaka 16 mbere y’uko agaruka akagirwa umuyobozi mukuru.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, Niyibizi Bonaventure, yashimangiye ko bashima umusanzu ukomeye wo kuba abakiliya badahwema gukorana na bo mu rugendo rw’iterambere.
Yashimye byimazeyo bamwe mu bakiliya b’imena bamaze imyaka irenga 40 bakorana na banki, abamaze igihe gito n’abifuza gutangira gukorana na yo, abaha ikaze abizeza gukomeza kubana nabo.
Ati “Turabizi ko hari imbogamizi zishobora kubaho abantu batanatekerezaga ariko turiteguye guhangana n’ingaruka zabyo, binyuze mu mikorere myiza n’imikoranire, nidufatanya tuzabasha guhindura izo mbogamizi mo amahirwe. Hari n’amahirwe akomeye mu gihugu cyacu, tuzagerageza gukorana kugira ngo tubashe kubagezaho serivisi nziza nk’uko twabyiyemeje.”
Ubuyobozi bw’Inama y’ubutegetsi bwasabye Mutimura Benjamin gukomeza gukorana ubunyangamugayo no kurangwa n’ishyaka ryo guteza imbere ikigo yahawe kuyobora ndetse ashyira imbere abakiliya akirinda icyakoma mu nkokora icyerekezo cyiza cya Banki.
Yashimangiye ko muri iki gihe, ibigo by’imari bikwiye gushaka inzira zo guhangana na bimwe mu bibazo bibangamira urwego rw’imari, kurushaho gukoresha ikoranabuhanga bigendanye n’aho isi igeze ndetse no kurinda umutekano mu by’ikoranabuhanga ngo umutungo w’ababagana udahungabana.
Ni umugoroba waranzwe no gushima uwahoze ari umuyobozi wa I&M Bank mu gihe cy’imyaka umunani ishize, Robin Bairstow, kuri ubu ugiye gukomeza izo nshingano muri I&M Bank Uganda.
Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, Soraya Hakuziyaremye yashimye uruhare rwa I&M Bank Rwanda mu gufasha Abanyarwanda kugera kuri serivisi z’imari.
Hakuziyaremye yagaragaje ko BNR izakomeza gutanga ubufasha bukenewe mu guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda nk’inshingano zayo za buri munsi ndetse no gukomeza gufasha ibigo by’imari mu guhangana n’imbogamizi bigihura na zo umunsi ku wundi.
















Ibitekerezo 0