00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank yasobanuriye ab’i Huye gahunda ya ‘Agiserera’

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 9 December 2023 saa 06:09
Yasuwe :

Abakiliya ba I&M Bank mu Karere ka Huye bamurikiwe serivisi zitandukanye iyi banki ibafitiye zirimo gahunda ya ‘Agiserera na I&M’, itanga amahirwe afasha ibigo bitandukanye kwigurira imodoka, imashini zifasha mu buhinzi, mu buryo butagoye maze kwishyura bigakorwa buhoro buhoro.

Hari mu biganiro byabereye mu Mujyi wa Huye ku wa 7 Ukuboza 2023, byahuje abakiliya ba I&M Bank Rwanda n’ubuyobozi bwayo.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Abacuruzi Bato muri I&M Bank Rwanda, Abijuru Christian, yagarutse ku by’ingenzi iyi banki ifitiye abakiliya bayo, birimo

Yatanze urugero rw’uwashaka kugura imodoka itwara abagenzi cyangwa yatwara abanyeshuri uburyo yamwungukira cyane kuko hirya no hino hakigaragara ibura ry’imodoka.

Ati “Niba ushaka kwigurira imodoka nshyashya, tugusaba 20%, ayandi tukayagutangira, kandi n’iyo modoka ikaba ingwate yonyine, wahitamo kugura iyakoze na byo ntitubyanze, naho utwereka 30% by’agaciro kayo gusa, ubundi andi tukayaguha.”

Uyu muyobozi yanagaragaje umwihariko uri ku mashuri, aho bo babagurira imodoka zitwara abanyeshuri babo babatangiye 100%, maze ishuri rikagenda ryishyura gahoro gahoro.

Si mu bijyanye n’ubwikorezi gusa, kuko ubuyobozi bw’iyi banki bwagaragaje na serivisi bufite mu bijyanye n’ubwubatsi.

Abijuru Christian yamurikiye abakiliya gahunda yiswe’ Iyubake’ ifasha umukiliya guhabwa amafaranga bigendeye ku gaciro k’inzu ye.

Ati “Igihe ufite inzu yawe, ushobora kuyibyaza umusaruro mu bundi buryo kandi utayigurishije. Igihe utugannye ufite nk’igorofa cyangwa inzu runaka, tuguha 70% by’agaciro kayo maze ukaba wakwiyubakira indi nzu na yo ikakwinjiriza cyangwa ukaba wanakora undi mushinga wunguka mu mafaranga wahawe. Iyo ufite inzu ikodeshwa bwo tugukubira inshuro 53 by’ubukode winjiza.”

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Mutimura Benjamin, yunze mu ry’Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’abacuruzi bato muri iyi banki, maze agaragaza amahirwe menshi ari mu kuyigana.

Ati “Mu gihe twari dusanzwe tuzi ko banki idatanga inguzanyo nta ngwate, twe muri I&M Bank twarabikemuye, kuko twashatse abafanyabikorwa batwunganira, aho ubu tugeze ku rwego rwo gutanga miliyoni 100Frw ku mukiliya nta ngwate atanze, igihe agaraza uko azishyura.’’

Yakomeje avuga ko ndetse mu mwaka utaha bafite intego yo gutanga miliyoni 350Frw.

Ati “Ibi byose si inkuru? turashaka kuba abafatanyabikorwa banyu mu byo mukora byose kurushaho kugira ngo tunoze imikoranire.”

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye usanzwe ari n’umukiriya wa I&M Bank, Butera Bagabe Gervais yavuze ko bakiriye inkuru nziza igaragaza ko I&M Bank ishishikajwe n’iterambere ry’Umunyarwanda.

Ati “Bavandimwe, nshuti dusangiye umurimo wo kwikorera, ndahamya ko abenshi tutari dufite aya makuru meza, kandi ku muntu wikorera icya mbere ni amakuru. Kuba mwatugeneye uyu mwanya mukatwereka izi serivisi twabonye ari nziza, mu minsi iri mbere muraza kubona umusaruro uva muri iyi nama kuko sinshidakanya ko tuzabagana turi benshi.”

Mu bitekerezo n’ibibazo byagiye bibazwa, abakiliya ba I&M Bank bahurizaga ku nyota n’amatsiko batewe na serivisi baberetse, ukumva abenshi basa n’abatangara ko baguye ahashashe kuko batari basanzwe babimenyereye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yashimye imigambi ya I&M Bank Rwanda ku bakiliya bayo, avuga ko iri mu murongo mwiza wo guteza imbere akarere n’abagatuye.

Ati “Tumaze iminsi tuganira uko twazamura ubukungu bwari bwarazambijwe na COVID-19, iyo twumvise imigambi nk’iyi ya I&M Bank rero wumva iri mu murongo wo kuziba icyo cyuho rwose.’’

“Nka hano muri Huye dufite umugisha wo gukomeza kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga baza kwiga ubuganga, kandi imibare izakomeza kuzamuka ibe yanagera kuri 3000. Ibi birumvikanisha ko dukeneye abikorera bashora imari mu kubaka amacumbi meza.”

Muri uru ruzinduko rw’Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, habayeho n’umwanya wo gusura bimwe mu bikorwa by’abakiliya, ashima ibyo bakora ndetse anabizeza gukomeza gushimangira imikoranire myiza.

Abakiliya beza bashimiwe bahabwa impano
I&M Bank yasuye abakiliya bayo inabagenera impano
Umuyobozi wa I&M Bank yasabye abikorera kutihererana imishinga yabo
I&M Bank iganwa n'ingeri zitandukanye
Ibiganiro byatanzwe byagarukaga ku gushima I&M Bank
Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye cyane ibyiza I&M Bank yazaniye abatuye i Huye, ashimangira ko byuzuzanya n'intego akarere gafite zo gutera imbere
Abakiliya b'ingeri zose bari bitabiriye kumva ibyiza bateganyirizwa na I&M Bank
Abayobozi ba I&M Bank bashimye umushinga wa Huye Trading Company (HTC), bemera ko benewo nibasaba ubufasha bazabuhabwa
Koperative ihuriyemo abikorera b'i Huye, igiye kubaka isoko ryagutse rizitwa Huye Trading Complex, ni imwe mu bakiliya beza ba I&M Bank basuwe n'Umuyobozi Mukuru wayo atemberezwa ahazubakwa
Umuyobozi wa HTC, Niyonzima Albert, yeretse Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank igishushanyo mbonera cy'inyubako bateganya kubaka ya miliyari hafi 7 Frw
Hanafashwe ifoto y'urwibutso rw'uyu munsi wanyuze abakiliya b'i Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages