00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo by’imikoranire y’abashoramari b’abanyamahanga n’ibigo by’imari mu Rwanda, biri kuvugutirwa umuti

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 16 September 2023 saa 04:43
Yasuwe :

I&M Bank (Rwanda) Plc, yakiriye amahuriro abiri abarizwamo ibigo by’abashoramari b’abanyamahanga bikorera mu Rwanda hagamijwe kurebera hamwe imbogamizi bifite mu mikoranire yabyo n’ibigo by’imari mu Rwanda no gushakira hamwe umuti w’ibyo bibazo.

Ayo mahuriro ni iry’abacuruzi b’Abanyaburayi (European Business Chamber of Rwanda, EBCR) n’iry’Abanyamerika bakorera mu Rwanda (American Chamber of Commerce in Rwanda, AmCham Rwanda).

I&M Bank Rwanda Plc yakiriye ayo mahuriro ku cyicaro cyayo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 15 Nzeri 2023, ubwo hasozwaga icyumweru cy’ubuvugizi cyahariwe kurebera hamwe uko hakurwaho imbogamizi ku bigo byaba ibya leta n’iby’abikorera bikoroherezwa mu mikoranire n’ibigo by’imari mu Rwanda.

Mu bibazo byagaragajwe harimo kuba mu mikorere ya bimwe mu bigo by’imari mu Rwanda hakigaragaramo gutanga inguzanyo ariko ku nyungu iri hejuru bigendanye n’imiterere y’ubucuruzi aho nk’abakora iz’ubuhinzi batoroherezwa kuzibona.

Ikindi ni ingwate zihanitse abagana amabanki basabwa igihe bakeneye inguzanyo

Ku kiganye no kuba ibigo by’imari bitanga inguzanyo ku nyungu iri hejuru, hagaragajwe ko biterwa n’uko umubare munini w’abaturarwanda bakorana n’amabanki bataragira umuco wo kuyabitsamo ku kigero cyo hejuru, ku buryo usanga banki nyinshi zihorana umubare munini w’abasaba inguzanyo ariko ababitsa bakaba bake.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yahaye icyizere ayo mahuriro ko iyi banki iri kuvugurura uburyo bw’imikoranire n’abakiliya bayo mu kuborohereza gukorana na yo.

Ati ‘‘Kumva imbogamizi n’amahirwe ahari ku bashoramari na ba rwiyemezamirimo batugana biri mu byo dushyize imbere. Tunejejwe no kubatangariza ko aka kanya turi kuganira n’abanyamuryango ba EBCR na AmCham kugira ngo tubabwire ko uretse no kuba I&M Bank ibashyigikiye, turi kubategurira uburyo bwo kubateza imbere bo n’ubucuruzi bwabo.’’

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AmCham, Yannick Ntirushwa, yavuze ko ibiganiro byatanzwe muri iki cyumweru cy’ubuvugizi birimo n’ibyo aya mahuriro yagiranye na I&M Bank Rwanda Plc bitanga icyizere.

Yavuze ko ibyavugiwemo bizagira uruhare mu kubona ibyo ayo mahuriro azamurikira Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) mu biganiro bazagirana mu byumweru bibiri biri imbere, ku cyakorwa ibigo by’abashoramari bikaba byakomeza koroherezwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda.

Ikindi cyagaragajwe ni uko amabanki akwiriye gushyiraho uburyo bwo korohereza abayagana kubona serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo n’umuntu ukoresha Mobile Money ashobora kuyihererwaho inguzanyo.

Ku kibazo cy’abafite ubucuruzi buto n’ubuciriritse bari mu bagorwaga no gusaba inguzanyo badafite ingwate ihagije, I&M Bank yabasezeranyije ko iri gusuzuma n’uko hari abashobora gukurirwaho gatanga ingwate bitewe n’imiterere y’ubucuruzi bwabo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa EBCR, Johanna Sandberg, yavuze ko iki cyumweru cy’ubuvugizi cyatanze umusaruro mu mikoranire hagati y’aya mahuriro n’abafatanyabikorwa bayo.

Ihuriro ry’abacuruzi b’Abanyaburayi bakorera mu Rwanda (EBCR) ribarizwamo ibigo 150, abashoramari, abacuruzi na ba rwiyemezamirimo. I&M Bank Rwanda Plc ni umunyamuryango mu gihe Ihuriro ry’Abacuruzi b’Abanyamerika bakorera mu Rwanda (AmCham Rwanda) ryo ribarizwamo ibigo bigera kuri 70.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yijeje aya mahuriro ko iyi banki ishyize imbere imikoranire yayo n'abashoramari barimo n'abanyamahanga, bakaba bakoroherezwa gukorana na yo
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yasabye abanyamahanga bashora imari mu Rwanda ko bakwiye gufata iya mbere mu kugana ibigo by'imari by'imbere mu gihugu kuko hari abiheza
I&M Bank (Rwanda) Plc, yakiriye EBCR na AmCham Rwanda, mu kurebera hamwe uko hakurwaho imbogamizi mu mikoranire n'ibigo by'imari mu Rwanda, zigifitwe n'ibigo by'abanyamahanga
Abanyamuryango ba EBCR na AmCham Rwanda bavuze ko banyuzwe n'ibiganiro byabaye muri iki cyumweru cy'ubuvugizi ku kuba ibigo by'imari mu Rwanda byakorohereza abashoramari barimo n'abanyamahanga babigana
Abitabiriye iyi nama ni bamwe mu banyamurwango ba EBCR na AmCham Rwanda
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AmCham, Yannick Ntirushwa yavuze ko ibi biganiro byatanze icyizere ku kuba aya mahuriro yanagira ibiganiro agirana na RDB hagakemurwa ibibazo biri mu mikoranire n'ibigo by'imari mu Rwanda
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa EBCR, Johanna Sandberg, yavuze ko iki cyumweru cy’ubuvugizi cyatanze umusaruro mu mikoranire hagati y’aya mahuriro n’abafatanyabikorwa bayo barimo leta y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages