Iyi gahunda yatangijwe mu 2020 igamije guteza imbere imishinga y’abagore ndetse no gufasha ibigo bitandukanye bifite gahunda yo guteza imbere abagore.
Ecobank yashyizeho iyi gahunda mu rwego rwo gufasha abagore n’abakobwa mu iterambere ryabo nkuko Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ibigo bito n’ibiciritse muri iyo banki, Kanamugire Ingrid, yabigarutseho.
Ati “Ecobank yifuje gutegura iyi gahunda yihariye ya Ellevate kugira ngo ibyaze umusaruro aya mahirwe ari muri ishoramari rikorwa n’abagore, abakobwa n’abateza imbere abagore. Ibi bizafasha kuzamura ubucuruzi bwabo na Ecobank izamure umubare w’abakiliya n’izindi serivisi zibagenewe”.
Ellevate ni gahunda ifite ibyiciro bibiri bitandukanye birimo icyo kubakira ubushobozi abagore n’abakobwa binyuze mu kubaha amahugurwa aho Ecobank itegura amahugurwa atandukanye ku bakiliya n’abandi babyifuje bagahura rimwe na rimwe n’abo mu bindi bihugu bagasangira ibitekerezo n’inama ku bintu bitandukanye (Networking).
Hari kandi icyiciro cya kabiri kirebana n’ibijyanye n’amafaranga (Financial support) aho abakiliya bafunguza konti, bagahabwa serivisi z’ikoranabuhanga, hakiyongeraho inguzanyo ku bashaka kuzamura ubucuruzi bwabo.
Ubuyobozi bwa Ecobank bugaragaza ko nyuma y’imyaka ibiri iyi gahunda itangijwe, ikomeje kugira umusaruro kuko hagiye hategurwa amahugurwa atandukanye, inguzanyo zatanzwe ku bagore ndetse biba izingiro ryo kwiyongera kw’abakiliya.
Muri iyi gahunda ya Ellevate abagore baturutse mu bihugu bigera kuri 33 birimo n’u Rwanda harimo amahirwe atandukanye ku bahabwa inguzanyo iri ku ijanisha rya 12.5% ndetse n’ingwate ya 50% y’inguzanyo yose uhabwa.
Ntabwo ari abagore gusa ba gusa yagenewe na sosiyete zihuriweho ariko nibura abagore bagize 50%, izifite abakozi 30% ari igitsina gore, izicuruza ibicuruzwa cyangwa ibitanga serivisi zigenewe abagore.
Iyi gahunda yatangijwe mu bihugu iyi banki ikoreramo ari byo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe, Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.
Kugeza ubu Ecobank Rwanda Plc igaragaza ko kuba u Rwanda ari igihugu giha amahirwe umugore kandi nabo bamaze gutinyuka mu ishoramari, bitanga icyizere kuri porgaramu yayo yatangijwe yo kugira uruhare mu iterambere ry’umugore.
Ecobank ni banki y’ubucuruzi imaze kwamamara mu gutanga serivisi z’imari zitandukanye, ikagira amashami umunani mu Rwanda, aba-agents batanga serivisi zayo umunsi ku munsi basaga 700 baboneka mu turere twose tw’igihugu ikaba ikorera mu bihugu 33 mu bigize umugabane wa Afurika.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!