Iyi nguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 35 Frw, yishyurwa mu gihe cy’imyaka 20 ku nyungu ya 11% ku mwaka. Iyi nguzanyo ihabwa umuntu uhembwa cyangwa winjiza agera ku bihumbi 700 Frw ku kwezi.
Miringa yabwiye IGIHE ko akimara kumva itangazo ry’iyi nguzanyo ya Banki ya Kigali yihutiye kujya gushaka amakuru neza, ajya muri BK no mu bafatanyabikorwa bayo bacuruza izi nzu, bidatinze aba ahawe inguzanyo.
Akomeza agira ati “Twabagaho dukodesha, ariko iyo ugenzuye usanga amafaranga wishyura banki, ajya kungana n’ayo wakodeshaga kandi mu gihe runaka inzu ikazaba ari umutungo wawe mu gihe uzaba umaze kwishyura banki.”
Miringa atuye mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Riverside City Estate uri mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Gahanga, aho uyu mudugudu ari uw’ikigo kimwe mu bikorana na BK.
Umuyobozi wa Riverside City Estate, Mutaganda Andre, yavuze ko bimwe mu byatumye batekereza kubaka uyu mudugudu ari uko basanze hari icyuho mu miturire hano mu Rwanda, bafata icyemezo cyo kubaka amazu meza aciriritse ashobora gutungwa n’umuntu wese ufite ubushobozi buringaniye.
Yagize ati “Iyo urebye imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, RHA, usanga hagikenewe abantu babonera abanyarwanda amazu meza aciriritse kandi adahenze. Ni muri urwo rwego twafashe icyemezo gutangira uyu mushinga.”
Yakomeje avuga ko Banki ya Kigali ari mwe muri banki y’ubucuruzi bagiranye imikoranire bwa mbere, ndetse bakaba bafatanyije mu gufasha abantu kubona amacumbi, cyane ko itanga inyungu iri hasi kandi yishyurwa mu gihe kirekire.
Ati “Dufasha bantu bavuga bati gushaka ubutaka biragoye kuko burahenze, icya kabiri hari ubwo usanga aho babubonye icyangombwa cy’ubutaka kibasaba kuhubaka inzu igeretse ugasanga nta bushobozi bafite. Abo bose baratugana tukabafasha kuko inzu tuyibaha yuzuye.”
Umudugudu wa Riveriside City Estate uteganya kubaka inzu 1000 aho mu cyiciro cyayo cya mbere cyo kubaka agera kuri 200 bamaze kurangiza 50 ndetse 20 muri yo akaba atuyemo abantu.
Kamanzi Nicole, Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe amashami ari muri Kigali, yavuze ko umuntu wese yaba umukiliya wa BK cyangwa uw’indi banki ashobora kubona iyi nguzanyo icyo asabwa gusa ari uko aba ari umunyarwanda, agiye gutunga inzu bwa mbere kandi yinjiza amafaranga ashobora kugera ku bihumbi 700.
Yongeyeho ati “Banki ya Kigali yifuje guteza imbere icyifuzo cy’abanyarwanda benshi bifuza kugira icumbi ryabo rya mbere ndetse no guha amasaziro meza imiryango yabo.”
Kugira ngo umuntu ahabwe iyi nguzanyo ya Affordable House Scheme bimusaba kuba nawe yabigiramo uruhare, kuko asabwa gutanga 10% by’agaciro k’inzu yifuza.
Miringa yasabye abantu bose babishoboye kwaka iyi nguzanyo kuko yatumye abona inzu yisanzuye yo guturamo kuko ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, aho bicara bafata amafunguro (salle à manger), ubwiherero n’ubwogero bubiri, igikoni cyo mu nzu n’ububiko (stock) n’akazu ko hanze (annexe).
Uwifuza kumenya byinshi kuri iyi nguzanyo yagana Ishami rya BK rimwegereye cyangwa agahamagara 4455 bakamufasha.
Bimwe mu bigo bikorana na Banki ya Kigali bifite inzu zihabwa uwasabye inguzanyo ya Affordable House Scheme ni Riverside City Estate, NextGen Developers Ltd, n’inzu zo mu bwoko bwa apartments ya Semugaza Alphonse, ariko hakaba hari n’izindi zateganyijwe kubakwa n’ibindi bigo bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!