Ku wa 9 Werurwe 2026 nibwo BRD yashyize hanze izi mpapuro mpeshamwenda. Ni icyiciro cya gatatu cy’impapuro BRD imaze iminsi ishyira ku isoko zizwi nka ‘Sustainability-Linked Bond (SLB)’. Zishyirwa ku isoko hagamijwe kubona amafaranga yo gushyigikira imishinga igamije iterambere rirambye.
Muri rusange BRD ifite intego zo gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda za ‘SLB’ zifite agaciro ka miliyari 150 Frw, bitarenze mu 2028.
BRD yatangaje ko kuba kugura izi mpapuro mpeshamwenda byaritabiriwe cyane ari ikimenyetso cy’icyizere abashoramari bafitiye icyerekezo cy’iyi banki ndetse n’ubushobozi imaze kugaragaza bwo gukusanya igishoro kigashyirwa mu nzego zizana impinduka kandi z’ingenzi mu bukungu n’imibereho myiza by’u Rwanda.
Kugira ngo izi mpapuro mpeshamwenda zigurwe cyane, BRD yatangaje ko ibikesha ubukangurambaga, gushishikariza abashoramari ndetse no kwimakaza ikoranabuhanga mu bijyanye no kuzigura, ibifasha abashoramari b’imbere mu gihugu n’abari mu mahanga cyane cyane Abanyarwanda baba mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Luxembourg, Denmark, Kenya, na Israel.
Izi mpapuro kandi zaguzwe cyane n’ibigo birimo ibicunga imisanzu y’ubwiteganyirize, banki z’ubucuruzi, ibigo by’ubwishingizi n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Stella Rusine Nteziryayo, yavuze ko bashimishwa n’icyizere bakomeje kugirirwa n’abashoramari.
Ati “Kuba icyiciro cya gatatu cy’izi mpapuro mpeshamwenda za SLB zaraguzwe ku kigero cya 126,2% kirenze icyari cyitezwe ni ikimenyetso cy’icyizere abashoramari bafite mu bushobozi bwa BRD bwo gutanga umusanzu ukomeye mu kugera ku ntego z’u Rwanda mu bijyanye n’iterambere. Ntabwo iki cyizere tugifata gutyo gusa, kandi dushyize imbaraga mu kugenzura ko intego z’iterambere zigamijwe muri izi mpapuro mpeshamwenda zigerwaho.”
Ibikorwa byo gucuruza izi mpapuro mpeshamwenda bizakomereza ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ku wa 27 Mata 2026.
Amafaranga azava muri izi mpapuro mpeshamwenda azakoreshwa muri gahunda zirimo gufasha ubucuruzi bukorwa n’abagore kugera kuri serivisi z’imari, ndetse no kubaka amacumbi ahendutse hirya no hino mu gihugu.
Mu 2023 ni bwo BRD yanditse amateka yo kuba banki ya mbere y’iterambere ishyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zo muri iki cyiciro cya ‘SLB’. Icyo gihe hari hashyizwe ku isoko izifite agaciro ka miliyari 30 Frw, ndetse zigurwa ku kigero cya 110%.
Mu 2024, BRD yashyize ku isoko icyiciro cya kabiri cy’izi mpapuro mpeshamwenda. Zaguzwe ku kigero cya 130%, haboneka miliyari 33 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!