Ibi byatangarijwe ku wa 16 Ukuboza 2025, mu nama yahuje Banki y’Iterambere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’abafatanyabikorwa bayo.
Umuyobozi Mukuru wa Duterimbere IMF Plc, Alphonse M. Ngabonziza, yagaragaje uburyo inkunga ya EADB yatumye iki kigo cy’imari giteza imbere abacuruzi bato, abanini n’imiryango mu Rwanda.
Yavuze ko mu 2023, Duterimbere yabonye inguzanyo ya miliyari 3.5 Frw iturutse muri EADB bituma iki kigo cyongera ubushobozi bwo gutanga inguzanyo ishyigikira imishinga itandukanye irimo ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’ibigo bitanga serivisi.
Byatumye kandi Duterimbere IMF Plc itanga inguzanyo ku bakiliya 344, bigira ingaruka nziza ku mibereho myiza y’abantu basaga 1.032, ndetse bituma hahangwa imirimo mishya 1.321.
Ngabonziza yashimangiye ko Duterimbere ari ikigo cy’imari gishyigikira uburinganire n’iterambere ry’abagore, agira ati “Ibi byafashije cyane urubyiruko, abagore n’abacuruzi bato ariko by’umwihariko, 93% by’ababonye inkunga bari abagore.”
Yongeraho ko Duterimbere IMF Plc izakomeza kuba umunyamuryango mwiza wa EADB kandi ko yiteguye gufungura amahirwe mashya ku bakiliya bayo bagamije guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.
Uwantege Margarita usanzwe akorana na Duterimbere IMF Plc, yavuze ko iki kigo cyamufashije kwigira atinyuka gufata inguzanyo kuri ubu akaba ageze ku nguzanyo ya miliyoni 50 Frw.
Yagize ati “Natangiye gukorana na Duterimbere IMF Plc mu 2000, batangira badushishikariza kwizigama mu gasanduka nagamo ibiceri nkuramo 2000 Frw nguramo inkoko ntangira korora. Mu 2007 bampaye inguzanyo y’ibihumbi 50 Frw nongeraho andi ngura inka.”
Yakomeje agira ati “Nakomeje gukorana na Duterimbere IMF Plc muri urwo rugendo kugeza ubu nshuruza ibyuma by’imodoka n’ibya moto ndetse nabashije kwishyurira abana banjye batanu basoje kaminuza.
Duterimbere IMF Plc ni ikigo cy’imari iciriritse cyatangiye gukorana na EADB mu 2023, aho gifite amashami 19 hirya no hino mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!