00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inguzanyo zishyurwa neza zageze kuri 97,5%

Yanditswe na Jean d’Amour Mbonyinshuti
Kuya 5 March 2026 saa 06:52
Yasuwe :

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko abishyura neza inguzanyo bafata mu mabanki n’Ibigo by’Imari bari ku kigero cyiza bikaba bitanga icyizere ko urwego rw’imari ruhagaze neza.

Ibi ni ibyasobanuwe na Ferdinand Murezi, Umuyobozi Ukuriye Ishami rishinzwe gukurikirana ukutajegajega k’Urwego rw’Imari muri Banki Nkuru y’U Rwanda, (BNR)

Murezi avuga ko ubusesenguzi bwakozwe n’Ishami rishinzwe gukurikirana Ukutajegajega k’Urwego rw’Imari mu Gihembwe cya kane cya 2025 bugagagaza ko inguzanyo zishyurwa mu ma Banki n’Ibigo by’imari iciriritse ziri ku kigero cya 97,5%.

Umuyobozi Ukuriye Ishami rishinzwe gukurikirana ukutajegajega k’Urwego rw’Imari muri Banki Nkuru y’U Rwanda (BNR), Ferdinand Murezi, yavuze ko nubwo Banki Nkuru y’u Rwanda yifuza ko inguzanyo zose zitangwa n’Amabanki n’Ibigo by’Imari iciriritse zishyurwa neza ku kigero cya 100%, kuba izishyurwa neza ziri ku kigero cya 97,5% ari igipimo gishimishije kandi hari icyizere ko imibare izakomeza kwiyongera.

Abishyura neza inguzanyo ni abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bishyura ku gihe kandi bakishyura amafaranga baba bagomba kwishyura nk’uko biteganywa n’amasezerano bagirana n’Amabanki n’Ibigo by’Imari iciriritse.

Bivuze ko inguzanyo zitishyurwa neza zari ku kigero cya 2,5% mu Ukuboza 2025 zivuye ku kigero cya 3,4% mu Ukuboza 2024, ikigero Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ari cyiza kuko kiri munsi y’igipimo ntarengwa cya 5% giteganywa n’amabwiriza y’igenzura.

Murezi ati “Iki ni ikintu cyiza ku rwego rw’Imari kuko 97,5%, inguzanyo zishyurwa neza. Amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda ateganya ko ikigero cy’inguzanya zitishyurwa neza kitagomba kurenga 5% y’inguzanyo zose.”

Akomeza agira ati “Twakabaye twifuza ko inguzanyo zose zishyurwa neza 100% ariko hagenda habaho imboganizi,”

Uyu muyobozi avuga inguzanyo nyinshi zitishyurwa neza muri rusange ari izabasaba inguzanyo ku giti cyabo n’urwego rw’inganda.

Ibigo by’Imari Iciriritse byakomeje gutanga inguzanyo nyinshi mu rwego rw’Ubuhinzi kuruta Amabanki.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko hakomeje gukorwa ubukangurambaga ngo amabanki n’ibigo by’imari iciriritse bikomeze gutange unguzanyo mu rwego rw’ubuhinzi.

Kuri ubu ibigo by’Imari iciriritse ni byo byitabira gutanga inguzanyo ku rwego rw’ubuhinzi ubu ibi bigo byatanze inguzanyo zigera kuri 15% by’inguzanyo zose zatanzwe mu gihe kimwe amabanki ari ku kigero cyo hasi aho kiri kuri 1,3%.

Murezi yavuze ko ubuhinzi ari imwe mu nkingi za mwamba kandi ko hari ikizere ko ibigo by’Imari iririritse n’Amabanki bizakomeza kwitabira gutanga inguzanyo mu rwego rw’ubuhinzi.

Uyu muyobozi avuga ko hari ibiganiro byinshi biri gukorwa hamwe n’abafatanyabikorwa ngo harebwe uko ubuhingi bwavugururwa bukitabirwa n’abashoramari bashobora gukora imishingo myiza y’ubuhinzi kandi ibyara inyungu bityo bikazamura inguzanyo zitangwa muri uru rwego rw’ubuhinzi.

Avuga kandi ko ubushakashatsi burimo gukorwa ngo burebe ibyateza ingorane ku bigo by’imari n’amabanki biri mu rwego rw’ubuhinzi n’uburyo byakumirwa.

BNR ivuga ko muri rusange, urwego rw’imari ruhagaze neza mu Rwanda. Mu mwaka ushize wa 2025 inguzanyo nshya zageze kuri miliyari 2700 Frw zivuye kuri miliyari 2200 Frw y’u Rwanda mu mwaka wa 2024 bigaragaza izamuka rya 19%.

Amabanki agira uruhare rukomeye mu bikorwa by'iterambere ry'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages