00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank yifatanyije n’Abanyakigali mu muganda ibashishikariza kuyoboka serivisi zayo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 March 2023 saa 08:46
Yasuwe :

Abakozi n’Ubuyobozi bukuru bwa Ecobank Rwanda Plc bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge mu muganda w’ukwezi babashishikariza kwitabira serivisi iyi banki itanga.

Igikorwa cy’umuganda cyakorewe mu Murenge wa Kanyinya mu Kagari ka Nyamweru aho abakozi ba Ecobank bafatanyije n’abaturage guharura umuhanda.

Umuhanda waharuwe ni uwo ahazwi nk’inzira ndangamateka ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 i Kanyinya ku musozi wa Kana ahiciwe Abatutsi babeshywe ko bagiye gutabarwa.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine, yagaragaje ko kuba Banki yifatanyije n’abaturage ari ukugaragaza ko serivisi itanga zishingiye ku muturage no kugira uruhare mu mibereho myiza ye.

Ati “Twishimiye kuba twaje kwifatanya namwe. Muri Ecobank ni inshingano zacu gufatanya no gushyigikira ibikorwa nk’ibi bidufitiye umumaro nk’abaturage ndetse n’igihugu muri rusange. Dukomeze gushyira hamwe tubungabunga ibikorwa bitandukanye tumaze kugezwaho.”

Yasabye abaturage bo muri uyu Murenge kurushaho kwitabira serivisi zinyuranye banki itanga mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ati “Ndabashishikariza kandi kwitabira serivisi zitangwa n’ibigo by’imari by’umwihariko mukorana na Ecobank binyuze ku miyoboro nka *883# cyangwa porogaramu ya Ecobank Mobile, amakarita n’imiyoboro y’ikoranabuhanga. Mushobora kandi kutugana ku mashami yacu abegereye cyangwa aba-agents ba Ecobank Xpress point."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Uwanyirigira Clarisse yavuze ko kubona ibigo by’imari byegera abaturage ari ishusho nziza ko serivisi bitanga byifuza ko zibageraho kandi mu buryo bworoshye.

Ati “Tubafata nk’abafatanyabikorwa b’iterambere ry’igihugu cyacu kandi n’abaturage barabyishimira iyo babonye wa muntu basangaga muri banki yaje agafata isuka cyangwa igitiyo birabashimisha. Hari n’abaturage bataba basobanukiwe izo serivisi banki itanga rero hoboneka n’umwanya wo kuzisobanura n’abaturage bakaba batangira kuzikoresha.”

Ecobank Rwanda Plc ni banki y’ubucuruzi imaze kwamamara mu gutanga serivisi z’imari zitandukanye, ikagira amashami umunani mu Rwanda, aba-agents batanga serivisi zayo umunsi ku munsi basaga 700 baboneka mu turere twose tw’igihugu ikaba ikorera mu bihugu 33 mu bigize umugabane wa Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank, Umutoni Carine yifatanyije n'abaturage mu muganda
Abakozi ba Ecobank bifatanyije n'abaturage mu muganda ngarukakwezi
Abaturage bashishikarijwe kwitabira serivisi zitangwa n'ibigo by'imari
Umutoni Carine, yahamagariye abaturage gukoresha serivisi za banki bakorana na Ecobank
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Uwanyirigira Clarisse yagaragaje ko ibigo by'imari bikwiye kurushaho kwegera abaturage
Umukozi ushinzwe serivisi z'ubutaka mu Karere ka Nyarugenge, Dusabeyezu yabwiye aba baturage ko Kanyinya igiye guhindurwa umujyi ukomeye
Abaturage banyujijemo bacinya akadiho hamwe n'abakozi ba Ecobank
Abitabiriye umuganda banapimwe indwara zirimo umuvuduko w'amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages