00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Letshego Rwanda PLC igiye kugurwa n’ikigo cy’imari cy’i Dubai

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 May 2026 saa 08:43
Yasuwe :

Letshego Rwanda PLC, Ikigo cy’Imari iciriritse, igiye kugurwa na Axian Digital Venture Holdings and Management Limited, ikigo gitanga serivisi z’imari cy’i Dubai.

Iri gurwa rigiye kuba muri gahunda ya Letshego Africa Holdings yo kugurisha amashami atanu muri 11 akorera muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Uburengerazuba.

Letshego Africa, ni ikigo cy’imari gifite icyicaro muri Botswana. Amasezerano yayo na Axian Digital Venture Holdings and Management Limited agena ubugure bw’imigabane ingana na 100% y’amashami ya Letshego Africa aherereye mu Rwanda, Ghana, Nigeria, Tanzania na Uganda.

Igikorwa cyo kugurisha iyo migabane kizareba ibigo birimo Letshego Ghana Savings and Loans PLC, Letshego Faidika Bank Tanzania Limited, Letshego Microfinance Bank Nigeria Limited, Letshego Rwanda PLC Limited na Letshego Uganda Limited.

Letshego Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012.

Mu 2025, inyungu yayo yazamutseho 28,7% igera kuri miliyari 3,73 Frw, ahanini bitewe n’inyungu ku nguzanyo, yazamutseho 27,4% ikagera kuri miliyari 3,62 Frw.

Icyakora, amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa byayo na yo yarazamutse ku buryo bugaragara. Amafaranga yose yakoreshejwe mu mikorere yiyongereyeho 22,2%, agera kuri miliyari 2,2 Frw.

Ayakoreshejwe mu bikorwa bya buri munsi bya banki, yiyongereye ku kigero cya 73,7% agera kuri miliyoni 713 Frw.

Letshego Rwanda Plc yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages