00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 200 Frw zimaze guhererekanwa hifashishijwe eKash

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 6 December 2025 saa 11:49
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikigo gitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, RSwitch Ltd, bwatangaje ko amafaranga arenga miliyari 200 Frw amaze guhererekanwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa eKash.

Ibi byatangajwe ku wa 5 Ukuboza 2025 mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iri koranabuhanga rya eKash ryari rimaze imyaka itatu ryifashishwa mu kohererezanya amafaranga hagati y’ibigo by’itumanaho, amabanki, ibigo by’imari na za SACCO

eKash icungwa n’ikigo RSwitch, Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburyo bwose bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ubu buryo buhuza amabanki, SACCO, abatanga serivisi za Mobile Money n’ibigo by’imari muri sisitemu imwe ihuza bose.

Muri iki gihe imaze, abayikoresha bayifashishaga mu kohereza, kwakira no kwishyura ako kanya kandi nta ngaruka bigira kuri banki cyangwa konti ya Mobile Money bakoresheje.

Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, Blaise Pascal Gasabira, yagaragaje ko ari intambwe ikomeye kubona amafaranga agera kuri miliyari 200 Frw amaze guhererekanwa kuva iyi gahunda ya eKash yatangira mu 2022.

Ati “Ni Intambwe ikomeye kandi itanga icyizere ariko ugereranyije n’urwego ubukungu bugezeho turacyafite urugendo ariko ibi twashoboye kubigeraho kubera ko sisitemu ikora kandi n’abayimenye barushijeho kuyikoresha kurushaho.”

Yakomeje avuga ko nubwo bageze kuri iyo ntego imbogamizi bakunze guhura na yo ari uko igiciro cyagiye gikunda kuba gitandukanye bitewe n’ikigo cy’imari cyangwa sosiyete y’itumanaho.

Yakomeje avuga ko zimwe mu mbogamizi bakunze guhura nazo ari igiciro, agaragaza ko ibyo biteguye kuzabikemura kubera ko mu ntangiriro za 2026 ibigo byose by’imari n’itumanaho bigiye kuzajya bikata amafaranga angana aho kuba atandukanye.

Ati “Igiciro cyakomeje kuba imbogamizi ariko na cyo turimo turagikemura ku buryo vuba aha mu kwezi kwa mbere kwa 2026 icyo kibazo kizaba kitakiriho, ubundi ibigo byashyiragaho amafaranga atandukanye yo gukata ariko ubu bagiye kuzajya babihuriza hamwe.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, ni we watangije ku mugaragaro ubu buryo bw’ikoranabuhanga. Yagaragaje ko ari igikorwa cy’amateka mu rwego rw’imari mu Rwanda.

Ati “Iki gikorwa ntabwo cyari kugerwaho hatabayeho gutekereza kwa Guverinoma yacu ishyira imbere ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi z’iterambere z’igihugu cyacu.”

Ku bigo by’ubucuruzi, eKash itanga uburyo bumwe bwo kwakira ubwishyu, igabanya ibiciro byo gukosora amakosa mu mafaranga yinjiye, kandi igafasha mu micungire myiza y’amafaranga.

Uretse kohereza amafaranga hagati y’abantu (P2P), eKash inashyigikira ubwishyu hagati y’abantu n’ibigo (P2B), aho abakoresha bashobora kwishyura abacuruzi, abatanga serivisi n’amafaranga y’amashyirahamwe cyangwa serivisi rusange bakoresheje banki cyangwa Mobile Money iyo ari yo yose.

Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, Blaise Pascal Gasabira, yagaragaje ko ari intambwe ikomeye kubona amafaranga agera kuri miliyari 200 Frw amaze guhererekanwa kuva iyi eKash yatangira mu 2022
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Benjamin Mutimura ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara ni bamwe mu bayobozi batanze ikiganiro ku kamaro ka eKash mu gihe imaze ikora
Umuyobozi Mukuru wa COPEDU PLC, Muyango Raïsa, yitabiriye uyu muhango wo gufungura eKash ku mugaragaro
Umuyobozi Mukuru wa AFR, Iyacu Jean Bosco yavuze ko serivisi z'ikoranabuhanga zigiye kuzanwa na eKash zigiye gufasha gutuma urwego rw'ubukungu mu Rwanda rutera imbere
Ubwo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Nick Barigye bageraga kuri Convention Centre ahabereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro eKash
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, afungura ku mugaragaro eKash
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yagaragaje ko ari igikorwa cy’amateka mu rwego rw’imari mu Rwanda
Makeda Mahadoe ni we wari umusangiza w'amagambo muri uyu muhango wo kumurika eKash
Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni umwe mu bagira uruhare mu kumenyekanisha eKash

Amafoto: Nezerwa Salomon, Munyemana Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages