Byatangajwe n’Umuyobozi wa BAD, Akinwumi Adesina, mu kiganiro n’abanyamakuru cyasoje inama ngarukamwaka ya 59 y’iyi Banki, i Nairobi muri Kenya.
Inama y’Ubutegetsi ya BAD yamaze kwemeza gutangiza banki nk’iyo igamije gushyigikira ishoramari ry’urubyiruko muri Liberia ifite agaciro ka miliyoni 16 $, ndetse n’ifite agaciro ka miliyoni 12$ muri Ethiopia, hakaba hari n’izindi ziteganywa harimo n’iyo mu Rwanda.
Akinwumi Adesina yagize ati “Nahoze nganira na Perezida Paul Kagame ku buryo twagira imwe no mu Rwanda, nk’uko mubizi ni umuntu ureba kure ku birebana no kwihangira imirimo ku rubyiruko, biteganywa ko izaza vuba.”
Iyo banki izaba ifite inshingano zo kongerera ubushobozi bw’amafaranga urubyiruko rufite imishinga yihariye n’ubucuruzi bushobora guhanga imirimo kuri benshi ndetse no kwagura ubukungu.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ivuga ko igitekerezo cyo gushyiraho banki zigamije gushyigikira ishoramari no kwihangira imirimo mu rubyiruko cyaje kugira ngo hajye hatangwa inguzanyo no gutera inkunga imishinga y’urubyiruko mu bihugu bya Afurika.
Umuyobozi wa BAD Adesina yagaragaje ko imikorere y’amabanki y’ubucuruzi n’ibindi bigo by’imari itorohereza urubyiruko, kuko ngo bitumvikana kuba wakwaka umuntu ufite imyaka 21 ingwate y’ubutaka.
Ati “Iyo urubyiruko rugiye kuri banki, amabanki abona igihombo aho kubona imishinga myiza, ifite udushya ndetse n’ubushobozi bwo kuzana ubukungu urubyiruko ruba rufite. Twizera ko gushora mu rubyiruko bitazana igihombo ahubwo ko dukwiye gutinyuka gutanga imari yacu ku bwarwo, kuko nitutabikora bizaba ari byo byago bikomeye Afurika izagira.”
Izi banki zigamije gushyigikira ishoramari no kwihangira umurimo mu rubyiruko ziri gutangizwa na BAD zifite inshingano yo guha ubushobozi imishinga y’urubyiruko igamije kuzamura ubukungu, cyane cyane urukora mu bugeni n’ubuhanzi, kurengera ibidukikije, ikoranabuhanga by’umwihariko irigendanye n’ubwenge bw’ubukorano, AI.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!