Nyuma yo kubona ko hari benshi bagorwa no kugera ku nzozi zabo, NCBA Bank yatangije ubwoko bw’inguzanyo, ihabwa umuntu ushaka kubaka cyangwa kugura inzu.
Umwihariko w’iyi nguzanyo ni uko uhabwa amafaranga agera kuri 105%. Ni ukuvuga ko uhabwa amafaranga yo kugura cyangwa kubaka inzu ariyo angana na 100%, ariko iyi banki ikakongereraho andi 5% ashobora kugenda muri gahunda zitandukanye zo kubaka cyangwa kugura inzu.
Uhawe iyi nguzanyo ahabwa ubwishingizi ndetse n’ikarita ya VISA Credit Card izamufasha kwishyura ayo mafaranga yo ku ruhande. Iyi nguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 140 yishyurwa mu myaka 20.
Kugira ngo uyihabwe ntabwo ubanza gusabwa gushyira amafaranga runaka kuri konti yawe, ibizwi nka ‘down payment’, kuko uyahabwa yose uko yakabaye maze ingwate ikaba inzu yaguzwe cyangwa yubatswe.
Undi mwihariko washyiriweho abasaba iyi nguzanyo ni uko basubizwa vuba ndetse baba bujuje ibisabwa byose bakayibona mu gihe cy’iminsi ine.
Umuntu wese winjiza kugeza kuri miliyoni 3,5 Frw ku kwezi kumanura ashobora guhabwa iyi nguzanyo, yaba ahembwa ku kwezi cyangwa se ari rwiyemazamirimo.
Uramutse ushaka iyi nguzanyo ariko ukeneye ubusobanuro bwimbitse, wahamagara serivisi zishinzwe abakiriya muri NCBA Bank kuri 0788149555 cyangwa ugasura urubuga rwayo rw.ncbagroup.com.
NCBA Bank Rwanda yahoze yitwa Banki y’Ubucuruzi ya Afurika, imaze imyaka itanu itangiye mu Rwanda, aho ari imwe mu bigo by’imari bigize NCBA Bank Plc imaze imyaka 62 ikorera muri Kenya no muri afurika yiburasirazuba.
Kugeza ubu, NCBA Bank ifite ubwizigame bw’abakiliya bwa miliyari 50 Frw, ndetse n’ inguzanyo zibarirwa muri miliyari 39 Frw muri Kamena 2020 zirimo n’izo yatanze hifashishijwe uburyo bwa MoKash ikoranamo na MTN Rwanda.
Muri Kamena 2021, Inyungu y’iyi banki hatabariwemo umusoro yazamutseho miliyari 1.9 Frw igera kuri miliyoni 378 Frw ivuye ku gihombo cya miliyari 1,5 Frw muri Kamena 2020.
NCBA Bank ikorera mu bihugu bine muri Afurika birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, na Kenya ariko ikaba ifite icyicaro gikuru i Nairobi muri Kenya. Ifite amashami 95 n’abakiliya babarirwa muri miliyoni 88,1.
Icyerekezo cya NCBA Bank Rwanda ni ukuba banki ihuje n’ibyifuzo by’abakiliya, ibafasha kubitsa no kubikuza, kugura ibintu bitandukanye ndetse inajyana nabo mu rugendo rw’ikoranabuhanga.
Iki nicyo gihe cyo gutunga inzu yawe bwite! Hindura inzozi zawe impamo hamwe na NCBA bank Rwanda Mortgage 105% financing. inguzanyo ingana na 105% y'agaciro k'inzu yishyurwa mu gihe kigera ku myaka 20.
Nta bwizigame usabwa niyi nguzanyo.https://t.co/Kd1bmHbEKG pic.twitter.com/AY8kgMoi9e— NCBA Rwanda (@NCBABankRw) September 7, 2021
It's time to own your own home. Make this dream a reality with NCBA Home Loans. Enjoy up to 105% mortgage financing and a repayment period of up to 20 years. Click below to find out more.https://t.co/Kd1bmHbEKG#NumbersThatMatter pic.twitter.com/rzFnHcUcXU
— NCBA Rwanda (@NCBABankRw) June 7, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!