00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tour du Rwanda 2026: BPR Bank yeretse Abanya-Rubavu amahirwe bafite mu gukorana na yo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 February 2026 saa 02:52
Yasuwe :

Binyuze mu isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda, BPR Bank iri mu baterankunga bakuru baryo, yasobanuriye abatuye mu Karere ka Rubavu serivise ya ‘Ikamba’ yorohereza abagore bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubona inguzanyo igera kuri miliyoni 100 badasabwe ingwate.

Tour du Rwanda ya 2026 irakomeza kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare, hakinwa agace ka Gatanu kazenguruka i Rubavu, guhera Saa 15:00, ku ntera y’ibilometero 82.

Mu gihe iri siganwa riri muri aka karere, abaturage ba Rubavu bari gusobanurirwa serivise zitandukanye zitangwa na BPR Bank, iri gufasha abakunzi b’umukino w’amagare kuryoherwa n’irushanwa.

Zimwe muri serivise iri kubasobanurira harimo iyitwa ‘Ikamba’ igamije korohereza abagore bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubona inguzanyo badasabwe ingwate.

‘Ikamba’ ni konti ifasha abagore n’abakobwa bari mu bucuruzi, aho uyifunguje asabwa kuyinyuzaho amafaranga yacuruje inshuro nyinshi.

Bitewe n’uko ayikoresha, kuva ku mezi atatu ayikoresha cyangwa umwaka, ashobora kubona inguzanyo iri hagati ya miliyoni 1 Frw kugeza miliyoni 100 Frw nta ngwate, ku nyungu ya 12%.

BPR Bank kandi iri gufasha abatagira konti za BPR Bank kuzibona nta kiguzi batanze, ikanabasobanurira izindi serivise zayo.

Usibye gusobanurira abakiliya bashya n’abasanzwe izi serivise, BPR Bank ihemba Umunyarwanda witwaye neza mu isiganwa, aho kuri ubu umwambaro wayo ufitwe na Niyonkuru Samuel ukinira Team Amani witwaye neza ku Gace ka Kane.

Kuri uyu munsi, abakinnyi bari gukina Tour du Rwanda 2026 barazenguruka mu Karere ka Rubavu, intera ireshya n’ibilometero icyenda, bayinyuremo inshuro icyenda zingana n’ibilometero 82.

Umukinnyi wambaye umwambaro w’umuhondo kugeza ubu ni Kretschy Moritz ukinira NSN Development Team.

Abatuye i Rubavu basobanuriwe serivise zitangwa na BPR Bank
BPR Bank yaserukanye na Tour du Rwanda 2026 mu Karere ka Rubavu
BPR Bank yagendanye na Tour du Rwanda mu Gace ka Kane kavuye i Karongi kagana i Rubavu
Niyonkuru Samuel arakina Agace ka Gatanu yambaye umwambaro wa BPR Bank
Niyonkuru Samuel wabaye Umunyarwanda mwiza yahembwe na BPR Bank
Niyonkuru Samuel yongeye kwambara umwambaro wa BPR Bank

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages