Ibyo ni bimwe mu byavugiwe mu nama y’Inteko Rusange ya 17 ya AMIR yabereye i Kigali kuri itariki 12 Ukuboza 2025.

Imwe mu ngingo zigarukwaho n’abakenera serivisi z’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda nk’izibangamye ni inyungu ikiri hejuru ku nguzanyo bitanga ndetse n’uburyo bifata umwanya kugira ngo uyihabwe.

Umwe mu bakenera izo serivisi yabwiye RBA ati “Iyo guhabwa inguzanyo bitinze biba ari ikibazo kuko ushobora kuyaka wari ukeneye nk’ikibanza bakazayiguha barakigutanze. Twifuza ko nibura bitinze byajya bifata iminsi itanu.”

Bagaragaza ko kandi kuba kwaka inguzanyo mu bigo by’imari iciriritse nko mu mirenge SACCO biri ku nyungu iri hejuru kuko ari 24% mu mwaka kandi abayigama n’ubundi baba bafite amikoro aciriritse. Ni mu gihe muri banki z’ubucuruzi zikorera mu Rwanda inyungu ku nguzanyo iri munsi ya 20%.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AMIR, Nsanzimfura Gatera Damien, avuga ko hari ikigega cyiswe ‘Microfinance Liquidity Fund’ kiri gukorerwa inyigo kizafasha mu korohereza abakorana n’ibigo by’imari iciriritse kubona inguzanyo zihendutse.

Ati “AMIR na Access to Finance Rwanda biri gutegura iby’icyo kigega. Habanje gutegurwa inyigo ubu yararangiye hagezweho gushyiraho umurongo w’uko kizakora kuko ntibagishakira amafaranga hatarajyaho umurongo.”

Kugeza ubu, Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari bangana na 96% ariko abazikoresha neza mu bigo by’imari iciriritse harimo kubitsa no kwaka inguzanyo ni 20% gusa.

Umuyobozi ushinzwe amabanki n’ibigo by’imari iciriritse muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Hategekimana Cyrille, yavuze ko kwegereza abantu serivisi z’imari ari kimwe ariko ko hari ikigomba gukorwa ngo bazikoreshe.

Ati “Turashaka ko izo serivisi zigera ku baturage bakazikoresha. Ntabwo uruhare ruri ku banyamuryango b’ibigo by’imari gusa ahubwo birareba twese mu gushyiraho gahunda zibabereye no guhangana n’ikibazo cy’inyungu ku nguzanyo ikiri hejuru.”

Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko kugeza muri Nzeri uyu mwaka agaciro k’ibigo by’imari iciriritse mu gihugu ba mbere kari kageze kuri miliyari 1000 Frw.

Muri uwo mujyo wo kugabanya inyungu ku nguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari iciriritse, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko guhuza imirenge SACCOs ku rwego rw’uturere bizatuma inguzanyo zitanga ziva ku nyungu ya 24% zikagera hagati ya 2% na 14%.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AMIR, Nsanzimfura Gatera Damien, yatangaje ko hari gutegurwa ikigega cyiswe ‘Microfinance Liquidity Fund’ kiri kizoshya ibyo kubona inguzanzo ihendutse
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AMIR, Nsanzimfura Gatera Damien, yatangaje ko hari gutegurwa ikigega cyiswe ‘Microfinance Liquidity Fund’ kiri kizoshya ibyo kubona inguzanzo ihendutse
Abanyamuryango b'ibigo by'imari iciririritse bagaragaza ko bakeneye inguzanyo zidahenze
Abanyamuryango b'ibigo by'imari iciririritse bagaragaza ko bakeneye inguzanyo zidahenze
Inteko rusange ya AMIR iterana buri mwaka
Inteko rusange ya AMIR iterana buri mwaka