Iri shoramari rishya rigamije kongera itangwa rya serivisi z’imari mu bice by’ibyaro no gukurura ibigo by’imari by’ubucuruzi kuyoboka inzira y’ibyaro aho amahirwe ku mikoranire mu birebana n’imari yirengagizwaga.
Bank of Africa iri mu babyumvise kare binyuze mu mushinga Clinton Development Initiative watangijwe mu 2018. Uyu mushinga watangiye ukorana n’abahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba hagamijwe kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, guhozaho no gufasha abahinzi kubona amasoko.
Bimwe mu byakozwe ni uguhugura ku bijyanye n’imicungire y’imari, kugenzura, gukora raporo, gucunga neza inguzanyo byafashije amakoperative kugira ubumenyi bwo gukorana n’ibigo by’imari aho kuri ubu agera kuri 28 yamaze gufata umuco wo gukorana n’ibigo by’imari.
Amakoperative yatangiye urugendo rwabo binyuze mu nguzanyo bagiye bahabwa muri uwo mushinga kugira ngo babone iby’ibanze none yamaze gutinyuka.
Urugero rwiza ni Koperative y’Abahinzi b’Ibigori n’Ibishyimbo yo mu Murenge wa Murundi (KOAIMU), yatangiriye ku nguzanyo ya miliyoni 2 Frw muri Sacco, babasha kuyishyura neza ndetse kuri ubu batangiye gukorana na Bank of Africa nkuko Perezida wayo Geoffrey Kayihura yabigaragaraje.
Mu 2021 iyi koperative yatangiye kwegera Bank of Africa ku birebana no guhabwa inguzanyo. Iyi banki nayo yagaragaje ubushake cyane ko yari koperative ya mbere bagiye gukorana muri iyi ntara.
Mu myaka ibiri gusa KOAIMU n’indi y’Abakora ubucuruzi bw’Amasaka n’Ibigori (KOPUAIMU) zakiriye inguzanyo y’arenga miliyoni 9,5 Frw ndetse zibasha no kuyishyura neza.
Uku kugera byoroshye kuri serivisi z’imari byatumye umusaruro wiyongera ndetse binjira byeruye mu buhinzi buhingira isoko ndetse abanyamuryango bishimira aho iterambere ryabo rigeze.
Mukasine Jeannette wo muri KOAIMU yagize ati “Buri munyamuryango ushaka ibikoresho by’ibanze mu buhinzi araza akabikura kuri koperative nk’ideni akaba yazishyura nyuma amaze kugurisha umusaruro we kuri koperative.”
Nsengimana Jean Pierre yagize ati “Imiryango yacu yungutse byinshi, ntitukigorwa no kwishyura amafaranga y’ishuri, ubwisungane mu kwivuza kubera ko koperative udutera ingabo mu bitugu n’iyo dukeneye amarafaranga.”
Ubufatanye hagati ya Bank of Africa n’amakoperative y’abahinzi bwakomeje kwaguka ku buryo andi makoperative abiri yahawe inguzanyo muri Werurwe 2022 kandi nyuma y’amezi atatu zari zimaze kwishyura.
Bimaze kugaragara ko ubufatanye hagati y’ibigo by’Imari n’amakoperative y’ubuhinzi bufasha mu kongera amahirwe y’ishoramari ku mpande zombi ari nayo mpamvu ibigo binyuranye biri kugaragaza ubushake mu gukorana n’abahinzi binyuze mu gutanga inguzanyo zifite inyungu ntoya.






Ibitekerezo 0