00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Rapidtransfer ya Ecobank yorohereje benshi mu kohererezanya amafaranga mu bihugu bya Afurika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 July 2023 saa 04:35
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank ikomeje guhanga ibishya mu ikoranabuhanga na serivisi z’imari, ifasha benshi mu guhererekanya amafaranga nyuma yo gushyiraho uburyo bwihariye bufasha abakiliya n’abayigana guhererekanya amafaranga mu bihugu 33 ikoreramo muri Afurika.

Ubu buryo bwa Rapidtransfer bufasha umuntu kwakira no kohereza amafaranga mu bihugu byose Ecobank ifitemo amashami ku mugabane wa Afurika bwatekerejweho nyuma yo kubona ko ikiguzi ku bohererezanya amafaranga mu bihugu bya Afurika kiri hejuru.

Ni uburyo kandi bufasha abagana Ecobank gukura cyangwa gushyira amafaranga kuri konti zabo nk’igihe utari mu gihugu cyawe.

Nk’urugero, umuntu ufite konti muri Ecobank Rwanda ariko ari mu kindi gihugu gikoreramo Ecobank nka Malawi, ashobora gukura amafaranga kuri konti ye akayahabwa mu mashilingi hifashishijwe Rapidtransfer, ikindi ni uko ushobora kuyikoresha ukohereza amafaranga kuri konti yawe n’iyo waba uri mukindi gihugu kandi agakeraho ako kanya.

Ni uburyo buhendutse ugereranyije n’ubundi bukoreshwa mu kohereza no kwakira amafaranga ndetse by’umwihariko Rapidtransfer ifasha uyikoresha kwakira amafaranga yoherejwe mu gaciro k’ifaranga ry’igihugu arimo.

Ubuyobozi bwa Ecobank Rwanda Plc bugaragaza ko ubu buryo bworohereje abantu kohereza amafaranga muri Afurika badahenzwe, kandi ko abantu basigaye baritabiriye cyane kubukoresha kuko ari uburyo bwizewe, bwihuse kandi buhendutse.

Ubuyobozi bushimangira ko abataragana ubu buryo bagihura n’imbogamizi zirimo guhendwa ugereranije n’ibindi biciro byo ku bundi buryo bw’ihererekanywa ry’amafaranga mpuzamahanga.

Iyi serivisi ishobora kuboneka hifashishijwe ikoranabuhanga aho abafite telefoni zigezweho bashobora kubikora banyuze kuri porogaramu ya ‘Ecobank Mobile App’, iboneka kuri Play Store na App store mu gihe abafite mudasobwa banyura kuri murandasi, bagakoresha uburyo buzwi nka ‘Ecobank Online’.

Gukoresha Rapidtransfer kandi ntibisaba kuba ufite konti muri Ecobank kuko n’utayifitemo ashobora kujya ku ishami rya Ecobank cyangwa aba-agent bayo (Ecobank Xpress point) ubundi akayikoresha.

Ecobank ifite amashami mu ibihugu 33 byo muri Afurika ari byo Togo, Gabon, Congo Brazzaville, Centre Afrique, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Mozambique, Cap Vert, Senegal, Guinée, Mali, Gambia, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Benin, Niger, Nigeria, Cameroun, Tchad, Guinée Equatoriale na São Tomé et Príncipe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages