Ibi byatangajwe kuri uyu wa 14 Mata 2026, ubwo higwaga ku buryo iri barura rizakorwamo.
Umuyobozi Mukuru wa Umutanguha Finance Company Plc (UFC Plc), Muhawenimana Noël, yavuze ko ibarura ry’abanyamigabane rizafasha kuzuza amakuru yaburaga kuri bamwe mu banyamigabane bityo bikazatuma bagira uburenganzira ku migabane.
Ati “Nk’uko twabisabwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’itegeko rigenga ibigo by’imari mu gihugu, ubu gahunda ihari ni uko turi kwiga ku buryo bwo kuzabarura abanyamigabane bacu ngo tugire imyirondoro yabo kugira ngo na bo bagire uburenganzira busesuye mu migabane bafite muri UFC Plc.”
Yagaragaje ko UFC Plc ifite abanyamigabane 13.525 gusa nta burenganzira busesuye bafite ku migabane yabo bitewe n’uko nta myirondoro yabo ihari yuzuye.
Byatewe n’uko ahanini hari abayiguraga bamwe nta byangombwa bafite cyangwa se bimwe nk’Indangamuntu byagiye bihinduka.
UFC Plc kugeza ubu ifite amashami 23 mu gihugu, ariko 17 arimo amasite 41 ni yo bazakoreramo ibarura ku banyamigabane bayo, iyi gahunda ikazatangirira mu Ntara y’Iburengerazuba mu mpera za Mata 2026.
Mu 2024 Ikigo cy’Imari Umutanguha Finance Plc cyungutse 325.495.989 Frw avuye mu mikorere myiza.
Kugeza ubu, UFC Plc ifite umutungo ungana na 29.291.193.092 Frw, n’imari shingiro irenga miliyari 9 Frw ndetse ikomeje gushishikariza abanyamigabane bayo kuzitabira gahunda zo kwibaruza.
UFC Plc yashinzwe mu mwaka wa 2003 nk’ikigo cy’ubwizigame n’inguzanyo ku makoperative, nyuma mu 2013 ni bwo yabaye ikigo cy’imari cyigenga cy’abanyamigabane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!