‘Ecosystem Financing Loan’ ni inguzanyo igenewe abacuruzi bato n’abaciriritse barangura n’abaranguza ibicuruzwa bitandukanye. Yemerera abayigenewe kwiguriza kugeza kuri miliyoni 40 Frw ikaba yishyurwa kuva ku minsi irindwi umuntu ayatse kugeza ku kwezi.
Umucuruzi wifuza iyo nguzanyo abisaba ku ishami rya Equity Bank rimwegereye bakamufasha kwinjira mu bayigenewe.
Ibyo iyo birangiye uwo mucuruzi aba yamaze gushyirwa muri ‘system’ y’abayemerewe noneho agatangira kuyaka akoresheje telefone atiriwe ajya kuri banki.
Iyo umucuruzi yatse iyo inguzanyo kuko iba igenewe kurangura ibicuruzwa amafaranga yatse ahita ajya kuri konti y’umucuruzi aranguraho noneho akamuha ibicuruzwa bihwanye na yo aho guhabwa amafaranga mu ntoki.
Abagenerwabikorwa b’iyo nguzanyo bavuze ko yababereye igisubizo kuko ifasha abacuruzi mu gihe bakeneye kurangura badafite amafaranga ahagije ikabarinda kwaka inguzanyo zisanzwe kandi igafasha n’abaranguza gucuruza ibicuruzwa byabo nta madeni.
Hakizimana Aphrodis ushinzwe ubucuruzi muri sosiyete yitwa Coliba Ltd iranguza ibinyobwa ku Kabeza i Kigali yavuze ko inguzanyo ya ‘ecosystem’ abakiliya babo igihe bayikoresha kandi ko bamaze kubona impinduka nziza.
Ati “Bifasha abakiliya bacu gutera imbere ubucuruzi bwabo bukaguka kandi iyo bwagutse na twe nka Coliba dutera imbere. Hari abacuruzi dukorana batari bafite igishoro gihagije ariko bafite amaseta meza ubu bateye imbere.”
Yavuze kandi ko kuba abakiliya babo batakikopeshaho ibicuruzwa ahubwo bakabona inguzanyo yo kuranguza bifasha iyo sosiyete gucuruza cyane.
Uyisenga Yvette ufite iduka ricuruza ibinyobwa ryitwa Emette Trading riri mu Gatsata yavuze ko kuva yatangira kwaka iyo nguzanyo ubucuruzi bwe bumaze gutera intambwe igaragara.
Ati “Mbere yo gutangira gukoresha ‘ecosystem’ kurangura ntabwo byari byoroshye kuko rimwe nabaga mfite amafaranga makeya kandi nkeneye kurangura ibintu byinshi kuko abakiliya ndabafite. Ubu biroroshye kuko bampa amafaranga nkajya kurangura ibyo nshaka bitewe n’ayo nkeneye nyuma nkahita mbishyura maze gucuruza.”
Uyisenga yavuze ko ‘ecosystem’ abona ari inguzanyo nziza mu bucuruzi kuko idasaba ingwate kandi ikaba iboneka mu buryo bwihuse.
Shami Faith ushinzwe ‘Ecosystem Financing Loan’ muri Equity Bank yavuze ko iyo nguzanyo yatangijwe hagamijwe gushyigikira ubucuruzi buto n’ubuciriritse.
Ati “Iyi nguzanyo itangwa mu bihugu byose Equity Bank ikoreramo ariko mu Rwanda yatangijwe mu 2023 hagamijwe gushyigikira ubucuruzi buto n’ubuciriritse nk’uko biri mu cyerecyezo cyacu. Twashakaga kubwongerera igishoro bukagira ubushobozi kandi ibyo bituma bubasha guha akazi abantu benshi.”
Shami yongeyeho ko kugeza ubu abakiliya bose bafata iyo nguzanyo bayishyura neza ndetse ko batangiye gusaba ko yakongerwa bakajya bahabwa iy’amafaranga arenze miliyoni 40 Frw kandi ko ibyo byatangiye gusuzumwa mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo byabo.
Inguzanyo ya ‘ecosystem’ ntisaba ingwate uretse gusa kuba uyaka afite indangamuntu cyangwa pasiporo ku banyamahanga, kuba ubucuruzi bwe bwanditse muri RDB n’icyemezo kigaragaza ko yishyura neza imisoro ubundi akagana ishami rya Equity Bank rimwegereye akabisaba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!