00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwego Bank Plc yizihije imyaka 25 imaze iteza u Rwanda imbere

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 15 July 2022 saa 08:13
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane, tariki 14 Nyakanga 2022, Urwego Bank Plc yizihije imyaka 25 ishize itangiye gutanga serivisi z’imari ku baturarwanda no kwishimira umusanzu wayo mu kubaka igihugu.

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo witabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye Urwego Bank Plc uburyo iyi banki yagize uruhare mu kuzamura abakiliya bayo ibaha serivisi nziza.

Yavuze ko ikintu gikomeye Urwego Bank Plc yazanye mu itangwa rya serivisi z’imari, ari uburyo yita ku bakobwa n’abagore, dore ko 80 % by’abakiliya bayo ari igitsinagore.

Yagize ati “Turabashimira ko abakiliya banyu benshi ari abagore kandi mwabahaye umwanya uhamye wo kwiteza imbere bakoresheje inguzanyo ziciriritse. Mwabafashije no kuzamura ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi bityo umusaruro wabo wongererwa agaciro.”

Guverineri Kayitesi yasabye Urwego Bank Plc gukomeza kwimakaza ikoranabuhanga muri serivisi zayo kugira ngo hirindwe umwanya n’amafaranga abaturage bakoresha bajya kuri za banki.

Bamwe mu bakiliya b’iyi banki bagaragaje ko biteje imbere bikomotse ku nguzanyo bahawe n’Urwego Bank Plc.

Nkundimana Narcisse atuye mu Murenge wa Nyambuye mu Kagari ka Gahogo, yagize ati “Natangiye gukorana n’iyi banki ngitwara abantu ku igare. Icyo gihe nari mfite ubushobozi buke ariko baramfashije mpera ku mafaranga nizigamaga, ndayongera ndaguza mbasha kwiyubakira inzu yo kubamo.”

Mukansanga Epiphanie yemeza ko yatangiranye n’Urwego Bank mu 1997. Icyo gihe yatangije 20.000 Frw kandi ni bwo umugabo we yari amaze gupfa amusigiye abana umunani.

Yasabye inguzanyo imufasha kwiteza imbere arihirira abana be bose amashuri bariga none yamaze gushinga iduka ricuruza imyenda n’inkweto.

Yagize ati “Natse inguzanyo ntangira gukora mpereye ku mafaranga nari narizigamye ndetse n’abana bose barize ndabarihira nyuma nza gutekereza umushinga wo gucuruza inkweto n’imyenda. Ubu rwose mfite iduka nkesha Banki y’Urwego.”

Umuyobozi w’Amashami ya Urwego Bank Plc mu Rwanda, Ndoli John Bosco, yavuze ko iyi banki igeze ku rwego rwiza rushimishije nubwo yagiye ihura n’imbogamizi zitandukanye.

Yakomeje avuga ko intego bari bafite zo kuzamura abagore b’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bari bafite ibibazo byihariye, yagezweho kuko nibura abasaga 80% by’abakiliya bayo ari abagore mu basaga 130.000 by’abakorana na yo.

Mu myaka 25, Urwego Bank Plc imaze gutanga inguzanyo za miliyoni 462 z’amadolari ya Amerika (miliyari zisaga 462 Frw).

Inguzanyo za miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zimaze gutangwa, zikaba zirimo gukoreshwa n’abakiliya biteza imbere kandi batanga akazi ku bandi.

Umuyobozi w’Umuryango Hope International unakorana bya hafi na Urwego Bank Plc, Peter Greer, yavuze ko umwihariko w’iyi banki ari ukujyanisha serivisi z’imari no kwamamaza indangagaciro z’ubukirisitu.

Peter Greer ni umwe mu banyamigabane bakuru ba Urwego Bank Plc.

Urwego Bank Plc ifite imari shingiro isaga 9.491.629.000 Frw. Iyi banki ifite amashami 16 n’abakozi 365 ndetse n’abayihagarariye (agents) hirya no hino mu gihugu 426.

Ni banki ikomeje kwimakaza ikoranabuhanga kuko kuri ubu ifite porogaramu ya mHose ifasha abakiliya bayo gukoresha serivisi z’imari bifashishije telefone zigendanwa.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya Urwego Bank Plc hahembwe abakozi b’indashyikirwa b’iyi banki kuva itangiye gutanga serivisi z’imari ku butaka bw’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Urwego Bank PLC, Christine Baingana, yashimiye abakiliya babanye n'iyi banki mu myaka 25 ishize
Umufatanyabikorwa akaba n'umunyamigabane mukuru muri Urwego Bank Plc, Peter Greer, yashimye umusanzu w'iyi banki mu myaka imaze ikorera mu Rwanda
Hahembwe abakiliya b'imena babanye n'iyi banki mu myaka yose imaze itanga serivisi z'imari
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimye umusanzu wa Urwego Bank Plc mu guteza imbere umwari n'umutegarugori binyuze mu kumuha serivisi nziza
Peter Greer (ibumoso), Umuyobozi Mukuru Christine Baingana (iburyo) bahemba umwe mu bakiliya b'Imena
Urwego Bank Plc yashimiwe by'umwihariko uruhare rwayo mu iterambere ry'abagore
Ni umuhango waranzwe n'ubusabane n'ibyishimo
Umuyobozi Mukuru wa Urwego Bank Plc, Christine Baingana, yizihiwe acinya akadiho n'abakiliya
Hamuritswe ibikorwa by'abafatanyabikorwa ba Urwego Bank Plc
Umuyobozi w’Amashami ya Urwego Bank Plc mu Rwanda, Ndoli John Bosco, yavuze ko iyi banki igeze ku rwego rwiza rushimishije nubwo yagiye ihura n’imbogamizi zitandukanye
Abagore bashyiriweho uburyo butandukanye bubafasha kwiteza imbere bakorana na Urwego Bank Plc

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages