Urwego rw’imari rubarizwamo amabanki, ibigo by’imari iciriritse, ibigo by’ubwishingizi, ibigo by’ubwitegenyirize n’ibindi bitanga serivisi z’imari.
Raporo kuri Politiki y’Ifaranga n’Ukudahungabana kw’Imari (MPFSS) ya BNR igaragaza ko kugeza muri Kamena 2025 agaciro kose k’urwego rw’imari mu Rwanda kageze kuri miliyarii 14.281 Frw, kavuye kuri miliyari 12.888 Frw kariho mu Ukuboza 2024. Bivuze ko kiyongereyeho miliyari 1.393 Frw.
BNR igaragaza ko uko kuzamuka gushingiye ku bwiyongere bw’amafaranga y’ubwizigame mu mabanki ndetse n’atangwa ry’inguzanyo.
Ikindi cyagize uruhare muri iryo zamuka ni ukongera amafaranga y’ubwizigame bw’ingoboka bw’ibigo by’imari ndetse no kwiyongera kw’imisanzu ijya mu bwiteganyirize butegetswe.
Kugeza muri Kamena uyu mwaka mu Rwanda habarurwaga amabanki n’ibigo by’imari 675, bivuye kuri 687 byariho muri Kamena 2024. Iryo gabanyuka ryatewe ahanini no guhuza koperative Umurenge SACCO zagiye zihurizwa ku rwego rw’uturere zikaba ikigo kimwe.
Gusa ku mabanki ho umubare ntiwahindutse, yakomeje kuba 11, ibigo by’ubwishingizi bikomeza kuba 18, ndetse n’ibigo by’ubwiteganyirize bikomeza kuba 12.
Ibindi bigo by’imari nk’ahavunjishirizwa amafaranga, na byo ntibyahindutse, byakomeje kuba 78, ndetse n’ikigo gitanga ubujyanama ku nguzanyo kiracyari kimwe.
Mu rwego rw’imari mu Rwanda, amabanki ni yo afite ingano nini y’umutungo warwo kuko umutungo wazo urenze 60% by’agaciro kose k’urwo rwego.
Muri Kamena uyu mwaka amabanki yabarirwaga agaciro ka miliyari 9.632 Frw, bingana na 67,4% by’urwego rw’imari mu Rwanda avuye kuri miliyari 8.702 Frw bingana na 67,53% yariho mu Ukuboza 2024.
Ibigo by’ubwiteganyirize harimo ibyigenga n’ikindi cya Leta y’u Rwanda, muri Kamena 2025, umutungo wabyo wageze kuri miliyari 2.300 Frw, bingana na 16,1% by’urwego rw’imari, avuye kuri miliyari 2.051 Frw bingana na 15,9% byariho mu Ukuboza 2024.
Ni mu gihe urwego rw’ubwishingizi rwo muri Kamena 2025 rwari rugeze mu gaciro ka miliyari 1.212 Frw, bingana na 8,5% by’urwego rw’imari mu Rwanda, avuye kuri miliyari 1.141 Frw bingana na 8,85% rwariho mu Ukuboza 2024.
Ibigo by’imari iciriritse byo mu Rwanda, muri Kamena 2025, byabarirwaga agaciro ka miliyari 996 Frw, bingana na 7% by’urwego rw’imari rwose, avuye kuri miliyari 883 Frw zingana na 8,85% rwari rufite mu Ukuboza 2024.
Ni mu gihe ibindi bigo n’inzego bitanga inguzanyo muri Kamena uyu mwaka byabarirwaga agaciro ka miliyari 127 Frw, bingana na 0,9% by’urwego rw’imari mu Rwanda, avuye kuri miliyari 112,5 Frw angana na 0,77% byari bifite mu Ukuboza 2024.
Ibigo bivunja amafaranga muri Kamena 2025 byari bigeze mu agaciro ka miliyari 15 Frw, bingana na 0,1% by’urwego rw’imari mu Rwanda, bivuye kuri miliyari 13 Frw zingana na 0,1% byari bifite mu Ukuboza 2024.
Mu rwego rw’imari kandi habarizwamo ibigo bitanga serivisi zo kwishyurana amafaranga hamwe n’ikigo rukumbi gitanga ubujyanama ku nguzanyo, kandi na byo byongereye agaciro kabyo muri ayo mezi atandatu.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko urwego rw’imari rugiye gutezwa imbere kurushaho ku buryo mu 2050 ruzaba rugize 12% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda.
Mu 2030 urwo rwego ruzaba rugize 3% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihe mu 2035 ruzaba rugize 5%.
Kuri ubu uru rwego rungana na 2% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda, rukaba rwarahaye akazi abantu 42.000 bingana na 0,9% by’abafite akazi bose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!