Ibi byatangarijwe mu Nteko Rusange yahurije abanyamuryango bayo ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo.
Iyi Nteko Rusange yayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvénal, yitabirwa n’abandi bayobozi bo mu nzego z’umutekano barimo Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iki kigo, Colonel Kalisa Callixte, yamenyesheje abanyamuryango bacyo ko kugeza muri Nzeri 2023, ZIGAMA CSS yari imaze kunguka Frw miliyari 21.4, bikaba byitezwe ko Ukuboza kuzarangira iyi nyungu yiyongereyeho miliyari 14.3.
Col. Kalisa yagize ati “Ukwiyongera kw’inyungu mu gihembwe cya nyuma cy’2023 kwatewe n’igurishwa ry’inyubako y’iri shyirahamwe mu karere ka Nyarugenge no gushyiraho amahame mashya y’ibaruramari, aho za banki zishobora kubona inyungu nyuma yo guha abakiriya inguzanyo.”
Mu 2022, iki kigo cyari cyarungutse Frw miliyari 22.8.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!