00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zigama CSS izunguka miliyari 35.7 Frw mu 2023

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 December 2023 saa 07:23
Yasuwe :

Banki ihuza abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda (ZIGAMA CSS) kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023 yatangaje ko muri uyu mwaka biteganyijwe ko izunguka amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyari 35.7.

Ibi byatangarijwe mu Nteko Rusange yahurije abanyamuryango bayo ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo.

Iyi Nteko Rusange yayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvénal, yitabirwa n’abandi bayobozi bo mu nzego z’umutekano barimo Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iki kigo, Colonel Kalisa Callixte, yamenyesheje abanyamuryango bacyo ko kugeza muri Nzeri 2023, ZIGAMA CSS yari imaze kunguka Frw miliyari 21.4, bikaba byitezwe ko Ukuboza kuzarangira iyi nyungu yiyongereyeho miliyari 14.3.

Col. Kalisa yagize ati “Ukwiyongera kw’inyungu mu gihembwe cya nyuma cy’2023 kwatewe n’igurishwa ry’inyubako y’iri shyirahamwe mu karere ka Nyarugenge no gushyiraho amahame mashya y’ibaruramari, aho za banki zishobora kubona inyungu nyuma yo guha abakiriya inguzanyo.”

Mu 2022, iki kigo cyari cyarungutse Frw miliyari 22.8.

Minisitiri Marizamunda, Colonel Kalisa uyobora inama y'ubutegetsi ya Zigama CSS na Minisitiri Gasana (uturutse ibumoso) nibo bayoboye iyi nama
Abanyamuryango ba Zigama CSS mu Nteko Rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages