Ibi byatangarijwe mu nteko rusange ya 35 y’abanyamuryango ba Zigama CSS yabaye kuwa 14 Ukuboza 2021 kuri Minisiteri y’ingabo yaganiraga ku bikorwa byayo byo mu 2022.
Iyi nteko yari iyobowe na Minisitiri w’ingabo, Maj Gen Albert Murasira, initabirwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano ndetse na bamwe mu banyamuryango.
Mu byaganiriweho harimo kongera amafaranga yinjizwa na Zigama, aho yiyemeje kuzinjiza miliyari 69, 9 Frw mu 2022 zivuye kuri miliyari 54.2 Frw n’inyungu ya miliyari 20, 1 Frw ivuye kuri miliyari 15, 2 Frw yinjijwe mu 2021.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Zigama, Dr. Ndahiro James yavuze ko iyi Koperative izakomeza kugabanya inyungu ku nguzanyo y’inzu umuntu ugiye kuyitunga bwa mbere, aho azajya yishyura ku nyugu ya 10% mu gihe mbere yishyurwaga kuri 15%.
Yakomeje agira ati “Uko Zigama CSS izajya ikomeza kongera ubushobozi bwayo, abanyamuryango bayo bazajya babyungukiramo mu buryo butandukanye.”
Muri iyi nteko hemejwe ko hongerwa amafaranga y’inkunga y’ingoboka cyo kimwe n’inguzanyo zihabwa abanyamuryango ba Zigama CSS.
Zigama CSS ihuriweho n’abo mu nzego z’umutekano zitandukanye zirimo Ingabo z’u Rwanda, RDF, Polisi y’Igihugu, RNP, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, Urwego Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Iyi koperative y’imari ifasha abanyamuryango bayo n’imiryango yabo kugira ubuzima bwiza binyuze mu kubashishikariza kugira umuco wo kwizigamira, inguzanyo zifite inyungu nto ugereranyije n’ibindi bigo by’imari no korohereza abakiliya kubona serivisi za banki.
Iyi banki yashinzwe mu 1997, kugeza ubu imaze kugaba amashami hirya no hino mu gihugu, aho ifite abanyamurayngo barenga ibihumbi 100.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!