00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2013/2014: Imisoro izinjiza asaga Miliyari 782 z’amafaranga y’u Rwanda

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 7 March 2014 saa 03:07
Yasuwe :

Mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka 2013/2014, iziyongeraho miliyari zisaga 24 z’amafaranga y’u Rwanda, kuko yavuye kuri Miliyari 1653.4 ikagera kuri miliyari 1,677.7. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, biteganyijwe ko imisoro izinjiza Miliyari 782,4 ariko amafaranga yinjira ava imbere mu gihugu akazasaga Miliyari 1,091,5.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari, Amb. Gatete Claver, ku wa Kane tariki ya 6 Werurwe 2014, ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, (…)

Mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka 2013/2014, iziyongeraho miliyari zisaga 24 z’amafaranga y’u Rwanda, kuko yavuye kuri Miliyari 1653.4 ikagera kuri miliyari 1,677.7. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, biteganyijwe ko imisoro izinjiza Miliyari 782,4 ariko amafaranga yinjira ava imbere mu gihugu akazasaga Miliyari 1,091,5.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari, Amb. Gatete Claver, ku wa Kane tariki ya 6 Werurwe 2014, ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, ishingiro ry’umushinga w’itegeko ry’ivugurura ry’ingengo y’imari y’umwaka 2013/2014, imisoro ni yo izinjiza amafaranga menshi, umusoro ku nyungu ukaza ku isonga, hagakurikiraho umusoro uziguye ku bintu na serivisi ndetse n’umusoro ku bucuruzi mpuzamahanga. Amafaranga yinjira atava ku misoro, hazamo akomoka ku bikorwa byo kubungabunga amahoro agera kuri Miliyari 63,9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi cyazamuye ingengo y’imari ni amafaranga yinira ava mu mahanga, kuko ibihugu byari byarahagaritse inkunga zagenerwaga u Rwanda ubu byazitanze, aho impano zonyine zisaga Miliyari 463 na ho inguzanyo zigenewe imishinga asaga Miliyari 123.

Minisitiri Amb Gatete agaragaza ko icyatumye ingengo y’imari izamuka harimo amafaranga akomoka ku ngabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Cetrafrique na Sudani y’Amajyepfo, ndetse na Rwandair ikaba yaratangiye kwishyura amafaranga yahawe, hakiyongeraho ibihugu byari byarahagaritse inkunga ku Rwanda ubu byongeye kuzitanga.

Uko kubona amaranga atari yateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka 2013/2014 yasaga Miliyari 1653.4, ni 14 yiyongereho asaga Miliyari 24.2 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byatumye hari imyanya itarimo abakozi ubu bakaba barashyizwemo, imisoro ku mishahara ikazazamuka igasaga Miliyari 782, mbere hari hateganyijwe asaga Miliyari 775.

Ikigo cy’ingufu, amazi n’isuku (EWSA) cyongerewe ingengo y’imari yo kubyaza amashyuza ingufu no gukomeza gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, na ho Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA) cyongererwa ingengo y’imari yo kubaka imihanda yo mu mijyi, kubaka igitembo cy’ibikomoka kuri Peteroli, kubaka inzira ya Gari ya Moshi no kwishyura abimuwe n’ikibuga cy’indege cya Bugesera. Mu bindi bizakorwa bikomeye harimo ko Leta izagura inyubako z’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda zirimo iri ku Kacyiru, iya Kicukiro ndetse n’iyubatse mu Kanogo mu rwego rwo kugabanya inzu Leta ikodesha.

Abadepite barashima ariko bakibaza byinshi

Abadepite bashima uburyo umushinga w’ivugurura ry’ingengo y’imari y’umwaka 2013/2014 wateguwe ariko bafite impungenge z’uko bizashyirwa mu bikorwa kuko hasigaye igihe kitarenze amezi abiri kugira ngo iyo ngengo y’imari irangizwe gukoreshwa. Ikindi ni uko bagaragaje ko hari inzego zagiye zirenza ingengo y’imari zagenewe aho bakibaza uko bizagenda, hakaba n’impungenge z’uko amafaranga agenewe imishinga y’itembere yagabanyutse bakibaza uko ubukungu buziyongera.

Ikindi cyagarutsweho ni ukuba za Ambasade z’u Rwanda zarongerewe ingengo y’imari zikoresha kandi raporo iheruka y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, yaragaragaje ko zacunze nabi umutungo. Ikindi cyagarutsweho cyane ni amafaranga y’ingurane ahabwa abimuwe n’ibikorwaremezo akererwa gutangwa, bikarinda bigeza n’aho birenga igihe amategeko ateganya.

Abadepite bifuje ko ingengo y’imari igenerwa urwego rw’ubuzima n’urw’uburezi yajya ihuzwa n’ubwiyongere bw’abaturage. Ku kibazo cy’abarimu Minisitiri Amb Gatete Claver, avuga ko bo bashyiriweho UMWARIMU SACCO, Leta yateye inkunga kugira ngo ariho banyura bahabwa inguzanyo zibateza imbere, kandi ku nyungu yo hasi ugereranyije n’izakwa n’andi mabanki y’ubucuruzi.

Ku birebana n’uko Convention Centre ituzura kandi yaragenewe amafaranga ahagije, Amb Gatete atangaza ko yongerewe amafaranga kubera ko hari ibibazo byagiye bivuka ari na ko bigomba gukemurwa, ariko biteganyijwe ko izafungurwa by’agateganyo mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Umushinga wo kuvugurura ingengo y’imari washyikirijwe Inteko ishinga amategeko hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kanama 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu mu ngingo zaryo, iya 62, 66, 67, 90, 92, 93, 108, 118, 121, n’iya 201; hashingiwe kandi ku Itegeko Ngenga No 12/2013/OL ryo kuwa 12 Nzeri 2013 ryerekeye imari n’umutungo bya Leta cyane cyane mugingo yaryo ya 41; hanagendewe kandi ku Itegeko No 54/2013 ryo ku wa 28 Kamena 2013 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2013/2014, cyane cyane ingo ya mbere , iya kabiri n’iya gatatu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages