Abanyamahirwe batsindiye ibihembo birimo moto, frigo, radio, amatara akoresha imirasire y’izuba n’ibindi bitandukanye. Uyu muhango wabereye kuri Mattina Motel mu Mujyi wa Kigali ahari hateraniye bamwe mu bitabiriye iyi tombola.
Umuyobozi wungirije ushinzwe inguzanyo muri AB Bank, Ndikumana Joas, wari witabiriye iki gikorwa, yavuze ko iyi tombola yagize uruhare runini mu kongera umubare w’abakiliya bazigama igira n’akarusho ko kongera amafaranga azigamwe muri iyi banki itanga serivisi ku bakiriya ku giti cyabo ndetse n’amasosiyete.
Yagize ati “Turashimira byimazeyo ubwitabire bw’abakiliya muri iyi Tombola. Nka banki twiteguye gukomeza guha abakiliya bacu serivisi zinoze kandi zijyanye n’ibyifuzo byabo. Ibikorwa nk’ibi bizakomeza mu kurushaho kwegereza Abanyarwanda serivisi z’imari no kubashishikariza umuco wo kuzigama.”
Yavuze ko muri iyi banki serivisi yo kuzigama nk’ikimina imaze kwitabirwa cyane kuko imaze kugira abakiliya hafi ibihumbi bibiri ndetse n’iy’inguzanyo y’amafaranga y’ishuri yafunguwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ikaba imaze kuyobokwa cyane.
Umwe mu banyamahirwe watsindiye moto, Singirankabo Narcisse, yagize ati “Ni ubwa mbere ntomboye, ni ibyishimo bikomeye. Najyaga ngenda ngiye kubitsa cyangwa kubikuza nkatega ariko ubu nzajya nitwara ngereyo mbikore n’abandi mbashishikarize kuzamo. Izajya inamfasha no mu kazi kanjye nsanzwe nkora k’ubucuruzi.”
Iyi tombola ya AB Bank yasojwe yari yaratangiye ku itariki ya 1 Ukuboza 2017, abayitabiriye basabwaga kuba bafite konti yo kuzigama cyangwa kuyifunguza bagahera ku 25000 Frw kuzamura. Kuva yatangira iyi banki yungutse abakiliya bashya 256 bafunguye konti zo kuzigama gusa amafaranga yazigamwaga yiyongeraho 20% muri rusange.
AB Bank Rwanda iteza imbere ibikorwa by’imari iciriritse itanga servisi ku bakiliya ku giti cyabo ndetse n’amasosiyete. Kugeza ubu imaze kugaba amashami agera kuri atanu mu Rwanda; ane mu Mujyi wa Kigali n’irya Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.



















TANGA IGITEKEREZO