00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababaruramari 76 basoje amasomo abagira abanyamwuga

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 15 September 2023 saa 03:55
Yasuwe :

Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR) rwatangaje amanota y’abakoze ibizamini bibahesha kuba ababaruramari b’umwuga, aho muri 59 babonye impamyabushobozi zerekana ko bize CPA, mu gihe 17 bize CAT.

Ibi bizamini byakozwe hagati y’itariki 21 na 25 Kanama 2023. Ibizamini byatanzwe biri mu byiciro bibiri, CPA (Certified Public Accountant) na (Certified Accounting Technicians).

Abiyandikishije kwiga CPA bari 1050 mu gihe CAT ari 105. Ni imibare mike ugereranyije n’uko byari bimeze muri Mata, kuko bose hamwe bari 1208, CPA ari 932 mu gihe CAT bari 276.

Ikigereranyo cy’abatsinze muri rusange ni 55% bingana na 581 batsinze CPA ndetse na 58 batsinze CAT, nubwo harimo abatararangiza amasomo yose asabwa. Abasoje amasomo babonye impamyabushobozi ni 76 barimo 59 bize CPA na 17 ba CAT.

Bivuze ko abamaze kubona impamyabushobozi zitangwa na ICPAR bageze kuri 390 (bize CPA) na 277 bize CAT kuva yatangira gukorera mu Rwanda mu 2012.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Ababaruramari mu Rwanda, ICPAR, Amin Miramago, yavuze ko abatsinze atari bake ugereranyije n’uko byari bimeze mu byiciro bya mbere.

Ati ‘‘Ntabwo byaba biri hasi kuko aba ni abanyamwuga, ni ukuvuga ngo tukurekura mu by’ukuri tumaze kubona ko ibintu by’ibanze ubizi utazajya hariya ugakora amakosa kubera ubumenyi buke [...] iyo urebye tugitangira nko mu 2012 mu Ukuboza, turimo kureba ayo manota ndibaza ko abantu batsindiraga ku 10% kuko ni bwo bwa mbere byari bikiza abantu batabizi.’’

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro, yavuze ko u Rwanda rugifite icyuho mu mubare w’ababaruramari b’umwuga, kandi ko ari ibintu byigaragaza.

Yatanze urugero rw’amakosa agaragazwa n’Inteko Ishinga Amategeko iyo iri kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa leta. Yasabye abasoje amasomo, gukemura ibyo bibazo.

Ati “Bityo rero baje gukemura cya kibazo cy’ibintu bikorewe mu mwijima bitari mu mucyo, hakagira wa wundi rusahurira mu nduru ubyungukiramo. Ariko igihe ibintu byanyuze mu mucyo, byanditswe neza ibyo bitabo by’ibaruramari, ibitabo byemewe byanditswe neza bikazashyirwa hariya mu mucyo n’umuntu wabihuguriwe.’’

Biraro kandi yavuze ko nibura buri kigo gito n’ikinini yaba icya Leta cyangwa uwikorera cyakabaye gifite umubaruramari w’umwuga.

Ubwo hatangazwaga aya manota, Leta y’u Rwanda yashimiwe uko ikomeje gushyigikira gahunda yo kongera umubare w’ababaruramari b’umwuga binyuze mu gutanga buruse.

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago, yakanguriye abakora ishoramari ko bakwiye gukoresha ababaruramari b'umwuga mu kwirinda ibihombo
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro yibukije ko abanyeshuri bakabaye bahitamo kwiga ibijyanye n'ibaruramari ry'umwuga kuko harimo akazi kenshi, aho kwiga ibidakenewe ku isoko ry'umurimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages