00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababaruramari b’umwuga basabwe guhora biyungura ubumenyi

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 25 May 2023 saa 03:33
Yasuwe :

Abakora umwuga w’ibaruramari mu Rwanda basabwe gukomeza kongera ubumenyi, bakaziba icyuho mu mikorere idindiza ibigo ndetse ingengo y’imari ya Leta ntikoreshwe uko bikwiye.

Ibi byagarutsweho n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Kamuhire Alexis mu mahugurwa y’ababaruramari b’umwuga yateguwe n’Ikigo cy’ababaruramari, ICPAR, ari kubera mu Karere ka Rusizi.

Yagarutse ku bigo 70 byakorewe ubugenzuzi bikagaragaramo ibaruramari ritanoze, birimo Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC.

Yagize ati "Twavuze ibigo bimwe na bimwe bifite imbogamizi yo kuba bidafite abakozi bafite ubushobozi, gusa igisubizo ni uko bongererwa ubumenyi, ni nayo mpamvu ICPAR iba yadutumiye kugira ngo tuganire, ibibazo byose bikigaragara bishakirwe umuti."

Mu bigo 221 byakorewe ubugenzuzi n’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, 151 nibyo byasanzwe bikora ibaruramari neza, bihwanye na 68%.

Umubaruramari mukuru w’imari ya Leta, Marcel Mukeshimana, na we agaragaza ko ibaruramari mu Rwanda rikigaragaramo ibyuho ndetse n’imikorere itaranoga neza, ibi bikaba bituma hari ingengo y’imari ikoreshwa nabi byose bikarangira umuturage ari we uhombye.

Yagize ati "Impamvu iba yaduhurije aha nk’abashinzwe imicungire y’imari ya leta, tuba tugira ngo tubashe kureba ahakiri ibyuho, aho ibigo bya leta bimwe na bimwe bikigaragaramo ibyuho mu kwandika ibitabo by’ibaruramari, aho usanga hari abakoresha ingengo y’imari nabi, aho usanga mu micungire y’imari ya 58% aribo usanga bakoresha ingengo y’imari mu buryo bugirira umuturage umumaro."

Yakomeje avuga ko hakiri icyuho mu itegurwa ry’imishinga bigatuma n’ishyirwa mu bikorwa ryayo rigenda nabi, anavuga ko no mu mitangire y’amasoko hakigaragaramo amakosa.

Perezida w’Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda, ICPAR, asaba aba baruramari n’abacungamutungo ko mu buryo bwose bakwiye kwita ku nyungu z’umuturage, kuko amakosa bakora ariyo atuma ingengo y’imari ituma imari igenewe kuzamura umuturage itamugeraho, anagaruka ku kuba abakozi baba badafite ubushobozi buhagije , ugasanga babazwa ibyo badafite.

Yagize ati "Iyo dushyize umuntu mu mwanya w’ibaruramari aba akwiye kumenya inshingano, agakorerwa igenzura, hakarebwa ubushobozi afite bwo kuba yakora izo nshingano kuko ntawe utanga ibyo adafite. Kuko umubaruramari ni we uba uri imbere mu kureba uko umuturage agirirwa umumaro na ya ngengo y’imari yagenwe, kandi n’umubaruramari ni inyungu ze kuba byagezweho."

Aya mahugurwa ahuje ababaruramari b’umwuga basaga 300 baturutse mu bigo bya leta byo mu gihugu hose.

Yanatumiwemo abayobozi batandukanye mu rwego rwo gushakira hamwe uko imbogamizi zikigaragara mu bigo byose bya leta mu kubarura imari zakemurwa, cyane ko muri Gahunda ya Leta y’imyaka 7 igihugu cyihaye kuzaba kiri kuri 80% mu kwandika ibitabo by’ibaruramari, nyamara kugeza ubu bari kuri 68%. Uyu mubare ugomba kuba wiyongereyeho 12% kugeza mu 2024.

Abitabiriye iyi nama basabwe kurushaho kunoza inshingano zabo
Iyi nama yitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yavuze ko hakenewe kongerwa ubumenyi kugira ngo icyuho kiri mu ibaruramari kibashe kuvamo
Obadiah Biraro yabwiye ababaruramari ko gukora inshingano zabo neza ari inyungu zabo.
Mukeshimana Marcel yavuze ko iyo ingengo y'imari ikoreshejwe nabi, umuturage abihomberamo.
Aya mahugurwa yitabiriwe n'ababaruramari baturutse mu bigo bitandukanye bya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages