00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bagaragaje ko ruswa muri Girinka itumye u Rwanda rugifite abana bagwingiye

Yanditswe na

Ezechiel Mbananabo

Kuya 5 March 2016 saa 10:32
Yasuwe :

Gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2006, igamije kurwanya imirire mibi, kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere umusaruro uva ku bworozi n’ubuhinzi.

Mu turere dutandukanye, bamwe mu baturage bagiye binubira ko bakwa ruswa n’abayobozi b’inzego z’ibanze ngo bakunde bashyirwe ku rutonde rw’abagenerwa inka muri iyi gahunda.

Ubwo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 4 Werurwe 2016, bamurikaga Raporo ku ngendo bakoreye mu gihugu hose muri Mutarama uyu mwaka, bareba uko gahunda za Leta zigamije guteza imbere abaturage zishyirwa mu bikorwa, abadepite bongeye kugaragaza ko basanze ruswa itangwa muri Gahunda ya Girinka,kandi ko ikomeje kuba inzitizi mu kugabanya ubukene mu baturage no guhangana n’ikibazo cy’imirere mibi.

Depite Uwamariya Pélagie yagize ati″Aho twasuye twasanze Girinka irimo ibibazo byinshi, kugira ngo umuturage ashyirwe ku rutonde rw’abahabwa inka asabwa gutanga ruswa y’ibihumbi 30 cyangwa 50.”

Depite Nyiragwaneza Athanasie, we yashyize mu majwi bamwe mu bayobozi b’ibanze bahinduye uko Gahunda ya Girinka ishyirwa mu bikorwa, avuga ko imirire mibi izahoraho mu gihe cyose hakigaragaramo ruswa.

Ati″Mu ngo zirimo inka twasuye, twasanze nta kibazo cy’imirire mibi gihari,ariko hari ikibazo cy’imyumvire ku bayobozi bamwe bahinduye uko Girinka ishyirwa mubikorwa, ugasanga inka zihabwa abishoboye. Mu gihe rero zidahabwa abakene zagenewe, ikibazo cy’imirire mibi kizahoraho.”

Ubushakashatsi buheruka ku mibereho y’Abanyarwanda bwashyizwe ahagaragara muri Nzeli 2015, bwagaragaje ko mu mwaka wa 2014/2015, abana bagwingiye mu Rwanda kubera imirire mibi bangana na 38% mu gihe mu mwaka wa 2005 bari 51%.

Intego z’ikinyagihumbi zarangiye mu mwaka wa 2015, zasabaga u Rwanda nibura kuba ruri kuri 24%.

Ubwo yagarukaga kuri ibi bipimo ,Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yerekanye ko biteye impungenge kubona hakiri abafite imirire mibi, kandi ibyangombwa byose bihari ngo birangire.

Yagize ati “Tuzi impinduka nyinshi zakozwe mu buhinzi, gutanga inka kuri buri muryango ukennye, inkoko zirahari mu byaro, imboga, ikibazo ni ukubishyira ku isahane ngo abana babirye.’’

Yongeraho ati″Ndashaka kubwira abayobozi twese kwita kuri iki kibazo cy’imirire mibi tukakirandura kuko dufite ibyangombwa byose byo guhangana nacyo. Ndahamagarira ababifite mu nshingano kugira icyo bagikoraho.’’

Uretse Girinka, abadepite bagaragaje ko hari n’ibindi bibazo bikigaragara birimo amakusanyirizo y’amata amwe n’amwe atabyazwa umusaruro, amasoko ya Kijyambere yubakwa ntakoreshwe, imbuto zitujuje ubuziranenge zihabwa abahinzi ntizitange umusaruro, imishinga minini ishorwamo amafaranga menshi ariko ikadindira n’ibindi.

Bavuze ko ari ikibazo kubona bahora bagaruka ku bibazo bidakemuka, bafata umwazuro wo kongera guhagamagaza Minisiteri zitandukanye zigatanga ibisobanuro kuri ibi bibazo.

Abadepite baravuga ko ruswa muri Girinka ikibangamiye gahunda yo kugabanya imirire mibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages