Mu ngendo abadepite bagiriye mu bice bitandukanye by’igihugu, hari bimwe mu bibazo bagejejweho byari bimaze n’igihe bivugwa cyane cyane mu turere duhingwamo ibirayi n’ahandi mu gihugu.
Muri ibyo bibazo harimo icy’abamamyi bakomeje gukaza umurego mu kwangiza ubucuruzi bw’ibirayi, aho usanga bahenda abahinzi kugeza ubwo bamwe bafashe umwanzuro wo kutongera kubihinga, umusaruro mwinshi uruta isoko n’ibindi.
Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2018, ubwo abadepite bakiraga ibisobanuro bya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi n’uw’Ubucuruzi n’Inganda kuri Raporo zakozwe na Komisiyo zitandukanye ku bibazo zasanze mu baturage; bagaragaje ko Minagri na Minicom zitafashije abahinzi b’ibirayi gukemura ibibazo bivugwa mu buhinzi bwabyo.
Depite Mukabikino Jeanne Henriette yavuze ko nubwo Minisiteri zombi zagerageje kubikemura, zisa n’izabyinjiyemo igihe cyararenze.
Yagize ati “Ndashima uburyo Minisiteri zombi zari zabyinjiyemo ariko urebye bisa n’aho babyinjiyemo bakerewe ibirayi byamaze kwera. Iriya gahunda yo kuvuga ngo bamwe babikure uyu munsi abandi ejo, byagize ingaruka igaragara kuko n’uyu munsi, imirenge ya Cyanzarwe, Bugeshi na Busasamana, hari ibirayi biri kuborera mu mirima.”
Yakomeje avuga ko amakusanyirizo yahawe kugenzurwa n’abahinzi nta bushobozi afite ku buryo yananiwe no kugura umusaruro w’abahinzi, ko kuyegurira abahinzi biba byarizwe mbere kugira ngo abashe gushyirwa mu bikorwa.
Depite Nyinawase Jeanne d’Arc yavuze mu rwego rw’ubuhinzi hari byinshi byagezweho byo kwishimirwa ugereranyije n’imyaka yashize, yongeraho ko habayemo amakosa kugeza ubwo hahinzwe ibirayi byinshi hatateguwe uko umusaruro wabyo uzagenzurwa.
Yagize ati “Twakabaye twibaza mu ntara zigize igihugu cyacu, tuvuga tuti niba ari iy’Uburasirazuba twashyize imbaraga mu rwego rwo kuhira. Hakwiye kuba hahingwa igihingwa runaka[..] bikaza byose byunganira ku isoko ariko tutagiye kugira ngo dusange mu gihugu hose habonetse igihingwa kimwe kinateza ikibazo cy’uko gishobora kuba cyatuma umusaruro uba mwinshi kandi dushobora kwiga uburyo dutatanya ibihingwa kugira ngo isoko rize risubiza ibibazo byacu.”
Depite Nyinawase yakomeje avuga ko hari ikibazo mu igenamigambi rikorwa mu rwego rw’ubuhinzi n’urw’inganda.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas, yavuze ko ubundi kugira umusaruro mwinshi byakabaye ari ibyo kwishimirwa bitandukanye n’uko bimeze ubu.
Ati “Cyagombye kuba ari ikibazo mu gihe twabuze umusaruro ariko ni agahinda kuba noneho twarawubonye tukaba dufite ikibazo cy’uko twawukoresha. Byagombye kuba ari ikibazo mu gihugu, mu gihe twahinze ntituwubone. Nibatubwire impavu, ibi bintu byo kuba tubona umusaruro mwinshi, byarabatunguye? Ese mu igenamigambi bakorana gute hagati ya Minicom na Minagri?”
Mukama yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu umuturage wahinze ibirayi ku nguzanyo byarangiza bikabonera mu murima azongera gushishikarizwa kubihinga.
Yongeye ati “Minicom na yo ize kutubwira, mu gihe ibirayi biri kugura 80, ni gute wavuga ko ikilo cyaguze 300? Uwo mukino urimo hagati ni uwuhe? Ni bandi bari hagati ku guha umuhinzi 80Frw, byagera i Kigali bikagura 300Frw?”
Mukama yakomeje abaza impamvu Minicom itigeze itekereza uko ibyo birayi biri gupfa ubusa byakoherezwa hanze bigakemura ikibazo cy’icyuho kiri hagati y’ibyo u Rwanda rwogereza hanze n’ibyo ruhatumiza.
Mu busobanuro yatanze ku bibazo byavuzwe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yavuze ko bagiye gukuriranira hafi ikibazo cy’abagifite ibirayi mu murima kugira ngo hatazagira ucikwa n’ihinga ritaha.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko gukemura ikibazo cy’abacuruzi b’ibirayi Minisiteri zakinjiyemo guhera mu Ukuboza 2016 mbere y’uko ibirayi byera, bigaragara ko abantu babirangura kuri 70Frw bakabigurisha hafi kuri 400Frw i Kigali, ndetse imyanzuro yafashwe ikanubahirizwa, gusa kubera isoko rihindagurika ngo byasabaga gukurikiranira hafi iki kibazo mu rwego rwo guhangana n’ibindi.
Minisitiri Munyeshyaka, yakomeje avuga ko umusaruro w’ingamba zafashwe mu gukemura ibibazo by’abahinzi b’ibirayi bizeye ko zizagaragaza umusaruro mu ihinga n’isaruro ritaha.



















TANGA IGITEKEREZO