00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bemeje inguzanyo za miliyoni 430$ u Rwanda rwiteze muri banki mpuzamahanga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 14 April 2026 saa 03:24
Yasuwe :

Inteko Rusange y’Abadepite yatoye amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo z’arenga miliyoni 430$ u Rwanda rwemerewe na Banki zitandukanye n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere ngo ruyifashishe mu guteza imbere urwego rw’ingufu, guhanga imirimo no kuzamura ibikorwaremezo by’ubwikorezi n’ubukerarugendo.

Wemejwe ku wa 13 Mata 2026 nyuma yo gutorera icyo cyemezo ku bwiganze bw’amajwi.

Watowe nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godfrey wari uhagarariye Guverinoma.

Inguzanyo nini muri zo ni iy’arenga miliyoni 213 z’Amayero izatangwa na Banki ya Standard Chartered n’ikindi kigo cy’imari cyitwa Société Générale. Izishingirwa n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere.

Ni inguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka myaka 15, ikazatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka itandatu.

Ni mu gihe indi nguzanyo ya miliyari 15,3 z’Amayeni y’u Buyapani yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, igenewe politiki igamije guteza imbere imirimo idaheza kandi irambye mu Rwanda.

Iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 31, ikazatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka umunani.

Indi nguzanyo ya miliyari 14.8 z’Amayeni y’u Buyapani izatangwa na Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga ishoramari rigamije ibikorwaremezo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 29, izatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka itanu.
Kabera Godfrey yagaragaje ko izo nguzanyo zizafasha mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu guteza imbere ibikorwa by’iterambere.

Yagaragaje ko zizafasha mu kongera ihangwa ry’imirimo idaheza kandi irambye mu gihugu, kunoza imikoranire y’inzego za Leta n’ibigo by’abikorera, kongera murandasi yihuta no guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro.

Ikindi gice cy’izo nguzanyo kandi kizakoreshwa mu rwego rw’ingufu hibanda ku zitangiza ibidukikije.

Kabera ati “Ayo mafaranga azafasha mu mushinga wo kongerera ubushobozi imiyoboro y’amashanyarazi hagamijwe gukwirakwiza umuriro mu bice bituwe cyane. Uwo mushinga kandi uzongera umubare w’abafite amashanyarazi haba abafatira ku muyoboro mugari n’abatawufatiraho ndetse hanatezwe imbere uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije mu bice by’icyaro.”

Aho yasobanuye ko uwo mushinga uzafasha ingo 200.000 kubona amashanyarazi ndetse abacuruzi n’inganda 850 na bo bahabwe amashanyarazi.

Uzafasha kandi guha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari abantu 50.000 ndetse ufashe ingo 100.000 kubona ibikoresho byo gutekesha bitangiza ibidukikije, ibigo n’amavuriro 310 na byo bizabona ibyo bikoresho.

Biziyongeraho gushyira amatara yo ku mihanda ku bilometero 200 byayo mu mijyi yunganira Kigali.

Ikindi gice cya gatatu cy’izo nguzanyo kizafasha mu guteza imbere imicungire y’imari ya Leta, kongera ibikorwaremezo by’ibanze ndetse no gushyira mu bikorwa ishoramari rigamije gufasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ubwikorezi n’ubukerarugendo mu Karere.

Izafasha kandi mu kuzamura ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko ibijyanye n’itunganywa ry’inyongeramusaruro no kuzamura ubworozi burimo n’ubw’amafi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta,Kabera Godfrey, yagaragaje ko inguzanyo za miliyoni 430$ zizafasha mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu kwihutisha iterambere
Abadepite bemeje inguzanyo ya miliyoni 430$ zizafasha ibirimo gukwirakwiza amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages