Abadepite 74 bagize Inteko Ishinga Amategeko batoye yego, nta wifashe ndetse nta n’impfabusa yabonetse muri aya matora.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yashimangiye ko kwemeza umushinga w’iyi ngengo y’imari bishingiye ku bikorwa by’iterambere byagaragajwe ko izakoreshwamo.
Mukabalisa yasabye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi gufatanya gushakisha inkunga kugira ngo u Rwanda ruhangane n’ikibazo cy’ ubukungu cyugarije isi yose.
Mu mwaka ushize, ingengo y’imari yari igizwe n’amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 1,182.4 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 133.8 ugereranyije na Miliyari 1,048.6 yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2015/16.
Ingengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017 igizwe n’amafaranga azava hanze y’igihugu angana na Miliyari 733.0 z’amafaranga y’u Rwanda, aziyongeraho agera kuri Miliyari 99.7 ugereranyije na Miliyari 633.3 yari mu ngengo y’Imari ivuguruye ya 2015/16.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 365.3 bingana na 18.7% by’ingengo y’imari yose; mu gihe inguzanyo z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 367.7 bingana na 18.9% by’ingengo y’imari yose ya 2016/17.
Ku birebana n’uburyo amafaranga azakoreshwa, ingengo y’imari yagenewe ibikorwa bisanzwe izagera kuri Miliyari 958.7 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 49.2% by’ingengo y’imari yose ya 2016/17, naho amafaranga azashorwa mu bigo by’ubucuruzi bya Leta (Net lending) azagera kuri Miliyari 108.5 bingana na 5.6% by’ingengo y’imari yose ya 2016/17.
Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu mishinga y’iterambere (development budget) mu ngengo y’imari ya 2016/17 azagera kuri Miliyari 785.3 bingana na 40.3 % by’ingengo y’imari yose ya 2016/17.



















TANGA IGITEKEREZO