Tombola ya Inzozi Lotto yamuritswe mu Rwanda tariki 10 Ukuboza 2021. Iyi tombola ishyirwa mu bikorwa na kompanyi yitwa Carousel Ltd, aho biteganyijwe ko amafaranga azajya ava muri iyo tombola azajya yifashishwa mu guteza imbere imikino mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Carousel Ltd, Thierry Nshuti, avuga ko kuva batangira kugeza ubu ubwitabire abantu bakomeje kugaragaza mu gukina Inzozi Lotto, bigaragaragaza ubushake bafite bwo guteza imbere imikino.

Yagize ati “Abanyarwanda biragaragara ko bashyigikiye abanyempano dufite mu Rwanda, tukaba tubashishikariza gukomeza gukina kugira ngo umushinga ubwawo ugere ku cyo uteganyirijwe mu buryo bwihuse bityo dukomeze tubone abantu batwara ibikombe, imidali mu ruhando rw’amahanga.”

Gahunda ya guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi yashyizeho intego esheshatu nyamukuru harimo guhanga umurimo hagamijwe iterambere ndetse no kugabanya ubukene.

Imikino na siporo ni hamwe mu hashobora kuva akazi kandi hakaba hanakurwamo inyungu nk’uko bigaragara mu bihugu biteye imbere.

Nshuti akomeza gushishikariza abataritabira Tombola ya Inzozi Lotto kwitabira icyo gikorwa ariko bagejeje ku myaka y’ubukure 18.

Uko ukina imikino ya Inzozi Lotto ni ko ubona amafaranga menshi

Mu bantu miliyoni imwe biyandikishije usanga bose atari ko bakina kandi uko ukina imikino ya Inzozi Lotto ni ko ibihembo byiyongera.

Tombola ya Inzozi Lotto ifite imikino itandukanye ifasha Abanyarwanda gutsindira ibihembo bitandukanye harimo uwitwa Igitego Lotto.

Gukina uyu mukino bisaba kujya ku rubuga rwa Inzozi Lotto (website) ari rwo www.inzozilotto.rw ukareba mu mikino ugahitamo Igitego Lotto, hanyuma ugahitamo imibare ibiri gusa indi ine ukayihitirwamo na Inzozi Lotto, kuko kugira ngo umuntu atombore ari ukuba yahisemo imibare itandatu.

Umuntu ashohora guhitamo imibare ibiri ibanza muri iyo itandatu, ibiri yo hagati cyangwa ibiri iheruka, akaba ari yo akandaho.

Icyo umuntu asabwa ni ukuba afite nibura amafaranga 200 kuri konti ya Mobile Money cyangwa iya Inzozi Lotto, yaba adafite mudasobwa cyangwa Telefone igezweho agakoresha isanzwe, aho akanda *240# agahitamo umukino wa Igitego Lotto agakurikiza amabwiriza.

Umuntu utombora muri uyu mukino wa Igitego Lotto ahabwa 47%, by’amafaranga yabonetse muri uwo mukino uwo munsi.

Undi mukino witwa Quick Lotto, umuntu asabwa guhitamo umubare umwe mu mibare 35 (0 Kugeza kuri 34) ugahitamo amafaranga ukina.

Buri minota icumi, gahunda ya mudasobwa ihitamo umubare iyo uhuje n’uwo mubare, utsindira inshuro 15 zikubye ayo washoye, hatarimo imisoro ku mafaranga washoye.

Urugero, niba mu mibare amafaranga washoye angana na 100 ubwo uzatsindira amafaranga 1500.

Hari na Inzozi Jackpot Lotto, kugira ngo ukine uyu mukino umukinnyi ahitamo imibare igera kuri itandatu mu mibare 49 uhereye kuri 1 kugeza kuri 49, ukayihuriza hamwe.

Gutsinda Inzozi Jackpot Lotto, wahitagamo imibare itandatu (guhera kuri 1 kugeza kuri 49) kugira ngo ubone itike yo gutombora.

Ariko ubu, abakina bahitamo imibare itanu hagati ya 1 na 35 warangiza ugatsindirira Jackpot.

Muri uyu mukino itike imwe igura 500Frw kandi abakinnyi bashobora kwihitiramo imibare cyangwa bagahitirwamwo na gahunda ya mudasobwa. Uwatsinze yohererezwa ubutumwa bugufi iyo bafite imibare yo gutsindiraho.

Hari n’umukino witwa “quick ten” aho buri minota itanu abakina bashobora gutsindira amafaranga.

Quick 10 ni umukino w’ubufindo aho umuntu asabwa guhitamo umubare umwe mu mibare icumi kandi ugakinwa buri minota itanu.

Kina Quick 10 uhitamo umubare umwe hagati ya 0 na 9. Ushobora kwihitiramo cyangwa ugahitirwamo na Quick pick.

Bisaba hagati ya mafaranga 300 kugeza ku 10,000 ku mukino abatsinda bahabwa inshuro 6 z’ayo bakiniye hatarimo imisoro ku mafaranga bashoye.

Kuva mu Kuboza 2021 kugeza Ukwakira 2022, amafaranga Miliyoni n’ibihumbi 492 amaze gutsindirwa n’abagera ku bihumbi 160 naho amatike Miliyoni eshatu na 200 niyo amaze kugurishwa mu Inzozi Lotto.

Inzozi Lotto ifite abakozi 250 mu turere dutandukanye aho buri cyumweru abantu ibihumbi 40 kugeza ku bihumbi 50 bakina imikino ya Inzozi Lotto.