Ni ikibazo abo bahinzi bavuga ko bamemyesheje inzego zitandukanye zigira aho zihurira n’ubuhinzi ariko ntibabona igisubizo.
Abahinzi bimbumbiye muri Koperative ihinga urusenda mu mirenge ya Cyabakamyi, Rwabicuma na Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baruhinga ku buso bwa hegitari zirenga 12 ariko babangamirwa no kubura imbuto.
Habimana Gérard ati “Ku bijyanye n’imbuto kubera uburyo ihenze twigeze gusaba RAB [Ikigo cy’’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi] y’uko yagerageza ikadushakira umwayi kuko kugeza ubu mu Rwanda nta mwayi w’uru rusenda uhaba. Uyu twahinze aha ngaha uva mu Bufaransa.”
Abahinzi bagaragaje ko urusenda baruhinga rukera ku bwinshi ariko kuba batagira imbuto yarwo hafi ari ikibazo kibabangamiye.
Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri RAB, Dr Bucagu Charles, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’urusenda bakizi.
Ati “Imbuto y’urusenda irehenze cyane ngira ngo ikilo kimwe kigura nka miliyoni eshatu n’igice ariko nk’uko nabivuze ni imbuto itari iy’u Rwanda, ni imbuto dukura hanze. Icyo turi gukora ni ukuganira na banyirayo kugira ngo baze bayituburire mu gihugu. Ntabwo twebwe dushobora gufata imbuto y’undi muntu ngo tuyitubure, ibyo ntibyemewe.”
Yijeje abahinzi ko ibiganiro hagati ya RAB n’abafite iyi mbuto bigeze kure kandi igisubizo kizaboneka .
Ati “Ni byo biganiro turimo, icya mbere kureba niba twagura uburenganzira tukayitubura akatubwira ati ‘tubahaye uburenganzira bw’imyaka itatu mugende muyitubure’ cyangwa se kumuzana agakorera mu gihugu akayitubura noneho abahinzi bakayibona hafi. Byombi birimo kugeragezwa.”
Abahinga urusenda mu Rwanda bavuga ko bakuramo inyungu aho basarura toni zirenga 10 kuri hegitari imwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!