00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinzi ba Muhondo bararwana ku buryohe bwa kawa y’u Rwanda

Yanditswe na

Mazimpaka Jean Pierre

Kuya 19 October 2014 saa 12:54
Yasuwe :

Abahinzi b’ikawa ya Muhondo bararwana urugamba rwo kuguma ku mwanya wa mbere nk’ikawa ihiga izindi mu buryohe, ibi bikaba byarabahesheje kuba bari kwishyurwa amafaranga ibihumbi bitatu y’amanyarwanda(3000Frws) ku kilo kimwe cy’igitumbwe.
Nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere mu gihugu mu marushwana ya ‘Cup Of Excelle 2014’, ikawa ya Muhondo itunganywa n’uruganda ‘Muhondo Coffee Washing Station’ rwo mu Karere ka Gakenke ubu iragura amadolari 81,79. Ibi byanayishyize ku mwanya wa kabiri ku isi (…)

Abahinzi b’ikawa ya Muhondo bararwana urugamba rwo kuguma ku mwanya wa mbere nk’ikawa ihiga izindi mu buryohe, ibi bikaba byarabahesheje kuba bari kwishyurwa amafaranga ibihumbi bitatu y’amanyarwanda(3000Frws) ku kilo kimwe cy’igitumbwe.

Nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere mu gihugu mu marushwana ya ‘Cup Of Excelle 2014’, ikawa ya Muhondo itunganywa n’uruganda ‘Muhondo Coffee Washing Station’ rwo mu Karere ka Gakenke ubu iragura amadolari 81,79. Ibi byanayishyize ku mwanya wa kabiri ku isi nyuma y’ikawa ya Costa Rica igura amadolari 90.2.

Ubwo akarere ka Gakenke kakoraga umunsi w’imurikabikorwa, Muhondo coffee washing Station yagaragaje ko imaze itazava kuri uyu mwanya wa mbere. Bimwe mu byo bamaze gukora harimo kuba basigaye bafunga ikawa itunganyi neza, igeze ku rwego wo kunyobwa. Ibi byose ngo biri muri gahunda yo gushimangira ko umwanya wa mbere bariho badateze kuwuvaho.

Karangwa Wellars umuyobozi wa Muhondo Coffee Woshing station avuga ko kuba ku mwanya wa mbere ari ikintu gikomeye cyane ko bisaba imbaraga nyinshi.
Yagize ati “Nyuma y’aho tuboneye umwanya wa mbere, byatumye twumva ko tugomba kugaragaza ko koko uwo mwanya tuwukwiriye. Ubu twatangiye gutunganya kawa tukanayipfunyika igeze ku rwego rwo kunyobwa.”

Iyi kawa banahayeho abayobozi bari babasuye, itunganyirizwa mu Rwanda ndetse ikanapfunyikirwa mu Rwanda. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu, yavuzeko iri ari ishema ku karere rikwiye gukomeza kwitabwaho.

Muhondo yagurishije ikawa ingana na toni imwe n’igice ku madorali 81,79 ku kilo kimwe. Iyi kawa yatunganyijwe ivuye mu biro 7500 by’ibitumbwe bya kawa. Umuhinzi wakoreye kawa ye neza akayishora muri uru ruganda ubu azongerwa amafaranga ibihumbi 3000 by’amanyarwanda ku kilo mu gihe uruganda rutatsindishije ikawa, abahinzi bahawe amafaranga 250 y’amanyarwanda gusa.

Ku bufatanye na NAEB ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye kwita ku buhinzi bw’ikawa. Gatarayiha Celestin wari uhagarariye NAEB yavuzeko bidakwiye ko umukiriya waguze ikawa ya Muhondo adakwiriye kuyibura ku isoko kandi ifite bwa buryohe yayikundiye. Urugero yatanze ni ikawa ya Muyongwe yabaye iya mbere mu 2008 ariko igahita izimira ntiyonger kugaragara.

Yagize ati “Abahinzi bitaye kuri kawa yabo, arenga 60% aguzwe kawa arabagarukira kandi baranahawe amafaranga yabo. Ibi rero bisaba gukora cyane no kwita kuri kawa abantu bagaharanira gukomeza gutsinda” Yakomeje avuga ko iyo ikawa yabaye iya mbere itagaragaye ku isoko bica integer abaguzi mpuzamahanga baba barayitabiriye.

At “Ubundi ubwiza bwa kawa bbuturuka mu murima, ariko na none iyo kawa ititaweho ngo itunganwe neza bwa buryohe burayoyoka. Kugirango tubone ikawa nyinshi ni uko tugomba kuzikorera.”

Umuyobozi muri NAEB yanaboneyeho n’umwanya wo kubwira abahinzi ba Kawa gahunda yo gushyira ifumbire muri kawa. Uyu mwaka ngo barifuza kubikora mu miganda ku buryo ifumbire idashobora kunyura ku ruhande. Bamwe mu bahinzi ba kawa bari bari bitabiriye imurikabikorwa basobanuriye umunyamakuru wa IGIHE uko bakorere kawa kuva ikiri urugemwa kigera mu isarura.

Gukorera kawa neza, kuyisasira, kuyitera umuti no kuyifumbira biza ku isonga mu biyongerera ubwiza. Muhondo Coffee Washing Station igaragaza ko umuhigo ifite ari uwo kutazigera barekura umwanya wa mbere baonye.

Kuri ubu bari gushaka abafatanyabikorwa bazabafasha mu gukomeza kugeza ku isoko ikawa itunganyije neza. Muhondo ubu yatangiye gahunda yo guhugura abaturage ku kwita kuri kawa ngo hato batazava kuri uyu mwanya. Barateganya kandi no gufasha abaturage kugira umuco wo kunywa kawa. Ibi byose ngo kubigeraho babikesha imiyoborere myiza n’ubuyobozi bushyigikira ibikorwa byabo.

Akarere ka Gakenke kaza ku mwanya wa Gatatu gafite kawa nziza mu gihugu, nyuma ya Nyamasheke na Rusizi. Agace ka Bumbogo gaherereyemo uruganda rwa Muhondo kariho imisozi myinshi iteyeho kawa. Ibi akaba ari amahirwe bafite akwiye kugirira akamaro abaturage ku buryo bufatika.

Wellars Umuyobozi wa Muhondo Coffee Washing Station
Umuyobozi muri NAEB Gatarayiha Celestin
Umwe mu bahinzi asobanura uko ikawa ikorerwa kugeza isaruwe
Ikawa ya Muhondo ipfunyikirwa mu Rwanda hagamijwe kuyongerera agaciro
Abamuritse ibikorwa Gakenke
Abayobozi ba Muhondo Coffee Washing ... go ni ukutava ku mwanya wa mbere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages