Bamwe bahabwaga ingemwe ku buntu cyangwa bakazigura ku mafaranga y’u Rwanda 500 kuri rumwe none rugeze ku 2000 kandi ngo no kuzibona ntibyoroshye.
Ubwo hasozwaga amahugurwa abahinzi bahabwa ubumenyi bwimbitse kuri iki gihingwa, Umuyobozi w’Ikigo cyatangije guhinga macadamia mu Rwanda, Gatarayiha Norce Elysée yagaragaje ko kugeza ubu umusaruro uboneka ari muke bitewe n’uko gisa n’ikitazwi.
Ati “ Igihingwa cya macadamia gisa nk’aho ari gishya mu Rwanda; ubu turimo turahugura abahinzi ngo na bo bashishikarize abandi gutera macadamia ngo irusheho gusakazwa nk’uko ibindi bihingwa ngengabukungu nka kawa n’icyayi byamenyekanye.”
Yakomeje avuga ko isoko rihari ariko badashobora kurihaza kuko kubona ingemwe zacyo bikiri ikibazo.
Ati “ Ikibazo ubu dufite ni uko nta musaruro wazo uhari. Hari umushoramari wo mu Bushinwa n’undi wo muri Vietnam bansabye ko baba baduhaye avanse y’umusaruro wa macadamia zo mu Rwanda zose bakaduha iy’umwaka wa 2017 na 2018. Ariko ntabwo nari kubyemera kandi tutari bubashe kubona umusaruro uhagije.”
“Bwa mbere bigitangira abahinzi bari bafite ubumenyi buke, nafataga gahunda yo gushyira abaturage ibiti nsa n’ubibahatira ariko uyu munsi imbogamizi bagaragaza ni uko ingemwe zabaye nke. Ubu muri iyi minsi abantu barazifuza”.
Baributsa Xavier umuhinzi wa macadamia mu murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana na we yavuze ko ubu aho azi hari uruhumbikiro igihe cyo guhinga kigera zaramaze kwishyurwa.
Ati "Mbere abantu bataramenya agaciro kazo urugemwe rumwe twarufatiraga amafaranga 500 ariko ubu rugeze kuri 2000 kandi nabwo ntiziboneka”.
Umukozi ushinzwe ibihingwa by’imbuto muri NAEB, Muhizi François, yatangajwe ko hakomeje ubukangurambaga kugira ngo inzego zose zite kuri iki gihingwa.
Macadamia ishobora guhingwa ahantu hose hera ikawa. Yatangiye guhingwa mu Rwanda mu 2016. Imbuto zayo zivamo amavuta ahenze, imibavu, chocolat n’ibindi, icyakora year itinze kuko yerera imyaka itatu n’igice.



















TANGA IGITEKEREZO