00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakandida 8 barahatanira gusimbura Dr Donald Kaberuka ku kuyobora BAD

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 22 February 2015 saa 09:12
Yasuwe :

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD/AfDB) yasohoye urutonde rw’abantu umunani bahatanira gusimbura Umunyarwanda Donald Kaberuka ugiye kusa ikivi cye kuyobora iyi banki.
Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara ku wa 20 Gashyantare 2015 ruriho umugore umwe, Christina Duarte w’imyaka 52 y’amavuko, ukomoka muri Cap-Vert.
Uzatorerwa gusimbura Dr Kaberuka azamenyekana ku wa 28 Gicurasi 2015 mu nama rusange ngarukamwaka y’aba Guverineri.
Dore abahatanira kuyobora BAD
• Akinwumi Adesina (…)

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD/AfDB) yasohoye urutonde rw’abantu umunani bahatanira gusimbura Umunyarwanda Donald Kaberuka ugiye kusa ikivi cye kuyobora iyi banki.

Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara ku wa 20 Gashyantare 2015 ruriho umugore umwe, Christina Duarte w’imyaka 52 y’amavuko, ukomoka muri Cap-Vert.

Uzatorerwa gusimbura Dr Kaberuka azamenyekana ku wa 28 Gicurasi 2015 mu nama rusange ngarukamwaka y’aba Guverineri.

Dore abahatanira kuyobora BAD

• Akinwumi Adesina w’imyaka 55 ukomoka muri Nigeria

Ni Minisitiri w’Ubuhinzi n’Iterambere ry’Icyaro muri Nigeria kuva mu 2010.

• Umunya Ethiopia Sufian Ahmed, w’imyaka 56

Ni Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muri Ethiopia kuva mu 1995. Ku buyobozi bwe, igihugu cye cyagize iterambre ry’ubukungu riri hejuru, kuko mu myaka icumi sihize bwazamukagaho 10% buri mwaka.

• Umunyatuniziya Jaloul Ayed, w’imyaka 64

Yabaye Minisitiri w’Imari wa Tunisia (2011), ubu ayoboye Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhahirane mu by’ubukungu MED Confederation.

• Umunya Tchad Bédoumra Kordjé, w’imyaka 63

Ni Minisitiri w’Imari n’Ingengo y’Imari muri Tchad kuva mu Kwakira 2013. Yanakoze muri BAD mu gihe cy’imyaka 28 kuva mu 1983. Yanabaye Umunyamabanga Mukuru muri iyi banki hagati y’umwaka wa 2008 na 2009, aba na Visi Perezida hagati ya 2010 na 2011.

• Umunya Cap-Vert, Christina Duarte w’imyaka 52

Yahoze ari Visi Perezida wa Citibank muri Angola, nyuma aba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muro Cap-Vert kuva mu 2006.

• Umunya Sierra Leone Dr Samura Kamara, w’imyaka 63

Ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Sierra-Léone. Yanabaye Minisitiri w’Imari n’Ingenamigambi hagati ya 2009 na 2012.

•Umunyazimbabwe, Thomas Sankala w’imyaka 59

Yahoze ari Visi Perezida wa BAD ; Yakoze muri iyi banki imyaka 31 kugeza mu Kwakira 2014.

•Umunyamali Birama Boubacar Sidibé w’imyaka 62

Kuva mu 2009 yari Visi Perezida ushinzwe ibikorwa muri Banki Nyafurika ya Kiyisilamu (BID). Yanakoze muri BAD mu gihe cy’imyaka 24.

Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka yayoboye BAD kuva mu mwaka wa 2005. Ni umuyobozi wa karindwi wa BAD kuva yashingwa mu mwaka wa 1963, ari muri manda ye ya kabiri izarangira muri Gicurasi 2015.

Dr. Donald Kaberuka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages