00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakiliya ba COPEDU Plc bashyizwe igorora muri Expo 2021

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 December 2021 saa 12:28
Yasuwe :

Mu gihe abashoramari batandukanye bitabiriye imurikagurisha ry’umwaka wa 2021, COPEDU PLC yagaragaje ko yiteguye gufasha abayigana binyuze mu kubaha serivisi isanganywe by’umwihariko gahunda y’inguzanyo izwi nka ‘Tinyuka’ yo guteza imbere umugore.

COPEDU PLC ni umwe mu bashoramari bitabiriye imurikagurisha kuri iyi nshuro, aho ifite ibikorwa bitandukanye isanzwe igeza ku Banyarwanda ariko ikagira umwihariko cyane muri ibi bihe by’imurikagurisha.

Bimwe mu by’ingenzi yifuza gusobanurira Abanyarwanda byimbitse ni ibijyanye na gahunda y’inguzanyo ihabwa abagore yitwa ‘Tinyuka’, igamije kubafasha kwiteza imbere.

Muri iyo gahunda abagore bahabwa inguzanyo iri hagati y’ibihumbi 100 Frw na miliyoni 5 Frw nta ngwate basabwe ku bifuza kwagura ubucuruzi bwabo.

Hari kandi gahunda ishyizwe imbere cyane yo gutanga ingwate [Bank Guarantee] ku bashoramari batandukanye bifuza gupiganira amasoko, kugira ngo na bo bumve ko batasizwe inyuma ahubwo ko COPEDU PLC ishobora kubishingira mu bikorwa byabo.

Ni kenshi ababyeyi bagorwa no kubona amafaranga yo kwishyurira amashuri abana babo. Mu bihe bidatinze abana bazaba basoje igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri ndetse banitegura gusubirayo kuko bazaruhuka ibyumweru bibiri gusa.

COPEDU PLC yabitekerejeho ishyiraho gahunda ihamye yo gufasha abanyeshuri kwiga batekanye. Umunyeshuri yishyurirwa umwaka wose hanyuma ababyeyi bakazagenda bishyura COPEDU PLC uko amafaranga abonetse.

Ni porogaramu igamije kuruhura ababyeyi imitwaro no kuborohereza inshingano zagorana kuzuzuza bitewe ahanini n’ubushobozi bukiri ingorabahinzi.

Umukozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa muri COPEDU plc, Niyonshuti Emmanuel, yavuze ko muri iri murikagurisha izakomeza gutanga serivisi zayo ariko yibanda cyane ku kumenyekanisha izo porogaramu.

Ati “Tuje kurushaho kwamamaza ibikorwa bya COPEDU PLC kugira ngo buri wese ayimenye n’ibikorwa byayo. Ibyo dusanzwe dukora ni ukugira ngo turusheho kubyegereza abagenerwabikorwa. Turifuza gusobanura cyane kuri gahunda ya Tinyuka, Bank Guarantee kugira ngo twereke abantu bapiganira amasoko ko twabafasha bakayakora badahungabanye.”

Yavuze ko abantu bifuza guhahira muri Expo 2021 badakwiye kugendana amafaranga mu mifuka no mu masakoshi mu rwego rwo kwirinda kwibwa kuko abakorana na COPEDU PLC bazajya babikuza amafaranga bagiye gukoresha mu gihe bageze aho iri murikagurisha riri kubera.

Kimwe n’abacuruzi bayitabiriye bazajya bagana aho ifite umwanya “Stand” bakabitsa amafaranga yabo mu buryo butekanye.

Imurikagurisha riri kubera aho risanzwe ribera (Expo ground) i Gikondo mu Karere ka Kicukiro hagati y’itariki ya 9-30 Ukuboza 2021.

Abakeneye kubitsa no kubikuza amafaranga bose batekerejweho
Aho Copedu PLC ifite ikibanza muri Expo 2021 abantu bayigana basobanurirwa byimbitse serivisi zitandukanye
COPEDU PLC mu imurikagurisha itangaza ko ifitiye abayigana serivisi zose isanzwe itanga
Abakiliya ba COPEDU Plc bashyizwe igorora muri Expo 2021
Abashoramari 360 ni bo bamaze kugeza ibicuruzwa byabo ahagiye kubera imurikagurisha
Umukozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa muri COPEDU Plc, Niyonshuti Emmanuel, yavuze ko muri iri murikagurisha izakomeza gutanga serivisi zayo

Amafoto ya IGIHE: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages