Aya makoperative ni amwe mu akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ihuza u Rwandana Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Tanzania na Uganda, abenshi bakaba bari basanzwe bakora ubucuruzi bw’akajagari ku mipaka bakaba bagenda babuvamo babifashijwemo na Pro-Femme Twese Hamwe, igamije kwimakaza iterambere ry’umugore.
Ubu bufasha Pro-Femmes ibukesha ikigo TradeMark East Africa kibafasha guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwiganjemo abagore n’abakobwa, guhera mu mwaka wa 2012.
Pro-Femmes/Twese Hamwe yafashije abakora ubu bucuruzi binyujijwe mu bikorwa bitandukanye birimo kubafasha kwibumbira mu makoperative, kubahugura, kubafasha kongera igishoro ibahuza n’ibigo byimari, kubakorera ubuvugizi n’ibindi.
Mu rwego rwo gufasha amakoperative kongera inyungu bakura mu bucuruzi bwabo no kwagura amasoko, Pro-Femmes by’umwihariko yahaye imashini zikora imitobe, zitunganya ifu y’ibigori, izitunganya ubunyobwa n’izindi zitandukanye hagendewe ku mishinga amakoperative yifuza gukora.
Abamurika ibicuruzwa byabo muri Expo bagaragaje ko babyishimiye cyane bavuga ko byabafashije kwimakaza gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda ndetse bakaba barabashije no kongera agaciro ibicuruzwa byabo.
Uwimbabazi Jacqueline uhagarariye Koperative Icyerekezo Cyiza Matimba, ikora umutobe mu mbuto, yabwiye IGIHE ko mu imurikagurisha bataza gucuruza gusa ahubwo ko banareba bagenzi babo uburyo bakora na bo bakazabyifashisha.
Yagize ati “Ubundi muri iri murikagurisha twigiyemo byinshi; iyo uje hano ureba bagenzi bawe mukora bimwe ukabigiraho yaba mu bwiza bw’ibyo ukora, ibiciro, gupfunyika n’ibindi bituma ibyo ukora byongererwa agaciro kandi bigakundwa.”
Nyiramisago Ancille uhagarariye Koperative ikora ibitenge yavuze ko ibitenge bari bazanye mu imurikagurisha byishimiwe cyane, ku buryo byashize bakongera gukora ibindi, yongeraho ko yishimira kuba muri Koperative kubera ibyiza yamugejejeho.
Yagize ati “Twari twazanye ibitenge birenga 35, ubona ko abantu babikunze cyane kuko ibi dufite ni ibindi twakoze[…]. Mu by’ukuri, koperative yadufashije kwiteza imbere. Nkanjye ndihira umuryango wanjye w’abantu batanu mituweli mu gihe narihirwaga na leta kandi sinifuza igitenge cyo kwambara ndetse nkabasha no kurihira abanyeshuri.”
Izi koperative zose zihuriza ku kwishimira intambwe zimaze gutera mu kwiteza imbere nyuma yo guhurizwa hamwe n’Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe, igamije kubafasha kwivana mu bukene no kongerera agaciro ibyo bakora bakanava mu bucuruzi bw’akajagari bakoraga nkuko bisobanurwa na Chantal Umuhoza, umuhuzabikorwa w’umushinga wa Pro-Femme wo gufasha aba bagore.
Yagize ati “Guhera 2012, umushinga wo kongerera ubushobozi abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka nibwo yatangiye. Kugeza ubu dukurikirana amakoperative 63 arimo abanyamuryango barenga 3000 mu turere 9 ku mipaka 15. Guhera umwaka ushize nibwo twatangije gahunda yo gushishikariza amakoperative dukorana na yo ko ibyo basanzwe bacuruza babyongerera agaciro. Muri iyi gahunda ubu twafashije imishinga 21 yo kongera agaciro. Imyinshi twayihaye imashini bakora Kawunga, bamwe mu bari hano muri expo ni abaje kumurika ibicuruzwa byabo bongereye agaciro.”
“Kuba bari muri iri murikagurisha bigaragaza intambwe bamaze gutera ugereranije n’aho batangiriye, ubu bakaba bakora byiza kandi byishimirwa.”
Yongeye ati “Impamvu imwe mu zituma tubafasha kuza muri Expo, ni ukugira ngo bigire no ku bandi. Nubwo baba bavuga ko baje kugaragaza ibintu byabo, banacuruze yego ariko ni umwanya wo kureba abacuruza nk’ibyabo barebe ibyo babigiraho.”
Yakomeje avuga ko bamaze gutera intambwe ishimishije kuko bafite amasoko akomeye cyane cyane nk’abakora kawunga koko bagemurira ibigo by’amashuri, ikigo ngororamuco cya IWAWA n’ahandi.
Umuhoza avuga ko nyuma yo gufasha aba bagore muri iki cyiciro, nibigaragara ko byatanze umusaruro mwiza kandi bikishimirwa, inkunga izongerwa no ku bandi.
Hari icyo basaba abaterankunga
Mukashema Florence, uhagarariye Koperative Turwanye Inzara Iwacu yavuze ko hari byinshi bataranoza ariko urugendo rukaba rugikomeje.
Yagize ati “Turifuza ko ibicuruzwa byacu bihabwa icyangombwa cy’ubuziranenge ndetse bikabadufasha kugera ku masoko manini hanze y’igihugu. Koperative iracyiyubaka, igishoro ntikiraba cyinshi bivuze ko kugera ku bisabwa byose ngo tubone icyangombwa cy’ubuziranenge ntiturabigeraho ariko turabiteganya. Dukomeje kubona ubufasha Koperative yatera imbere cyane”
Uretse iki kibazo, banavuga ko hakiri ikibazo cy’amasoko adahagije, cyane cyane nk’abakora umushonge usigwa ku migati, ukorwa mu bunyobwa, bavuga ko ahantu bakorera abakiliya babona badasobanukiwe ibyawo, bakavuga ko babonye ikibanza mu mujyi byabafasha.
Izo Koperative zirimo ‘Ushoni wa nguwo’, igizwe n’abanyamuryango 30, bo mu Karere ka Nyagatare, ikora imirimo y’ubukorikori nk’ububoshyi, imitako n’ibindi, ‘COSABU’ igizwe na 14 b’i Bugarama muri Rusizi, batunganya amavuta y’amamesa n’amasabune, ‘Twivane mu bukene’ Fugi, ikora ibitenge n’amashuka, ‘Kora UkireBugarama’ y’abanyamuryango 14 itunganya ifu n’umushonge bisigwa ku migati bikozwe mu bunyobwa.
Hari kandi ‘Dufatanye Imbaraga Bugarama’, y’abanyamuryango 11 bacuruza imyaka no gutunganya ifu y’ibigori, ‘Icyerekezo cyiza Matimba’ y’abanyamuryango 20 bakora umutobe mu mbuto, ‘Turwanye Inzara iwacu y’abanyamuryango 37 bakora ubucuruzi bw’imyaka bwambukiranya imipaka no gutunganya ifu y’ibigori na ‘Unama Ukore’, ikora ubudozi bw’imyenda.



















TANGA IGITEKEREZO