Iyi raporo yasohotse tariki 17 Gashyantare, yagaragaje ko nyuma y’uko ubucuruzi bwambukiranya imipaka buhagaze, ababukoraga babayeho nabi cyane.
Iti “Icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka mbi cyane ku bantu babaho babikesheje ubucuruzi bwambukiranya imipaka, cyane cyane abacuruzi b’abagore.”
Zimwe mu ngamba zafashwe n’ibihugu bigize EAC kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya Covid-19 harimo kugabanya urujya n’uruza ku mipaka. Aho abashoferi batwara amakamyo arimo ibicuruzwa aribo bo bonyine bemerewe gutambuka, mu gihe abakoreshaga ubundi buryo bari kuhazaharira.
Umuyobozi Mukuru w’ Inama ishinzwe ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba, EABC, Peter Mathuki, yabwiye The New Times ko Guma Mu rugo yagize ingaruka zikomeye ku bagore cyane cyane abakoraga ubucuruzi buciriritse ku mipaka.
Yagize ati “Benshi muri aba bagore bacuruza bifashishije moto, amagare cyangwa bamwe bakagenda n’amaguru. Ariko muri iki gihe gukoresha ubu buryo bwo kugenda bambukiranya imipaka ntabwo byemewe.”
Yakomeje avuga ko abandi bahuye n’ibibazo by’igishoro kidahagije kugira ngo babone uko bongera gutangira ubucuruzi bwabo kubera igihombo batewe no kubura aho bajyana ibicuruzwa byabo.
Iyi raporo ikomeza ivuga ko ubu bucuruzi bukorerwa cyane hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, n’u Rwanda ahanini bukarangwa n’ibiba byavuye mu buhinzi n’ubworozi.
Mbere y’icyorezo cya Coronavirus, ku mupaka wa Petite-Barriere uhuza u Rwanda na RDC mu karere ka Rubavu hacaga byibura abacuruzi barenga ibihumbi 40 ku munsi, bakora ubucuruzi buciriritse, kandi bagacuruza ku giciro gito.
Iyo raporo igiri iti “Gufunga imipaka y’ibihugu byombi byagize ingaruka ku baturage baturiye umupaka, binateza ikibazo cy’ibiryo muri Kivu y’Amajyaruguru iherereye muri RDC.”
Ibihugu byombi byari byasabye abacuruzi bakora ubu bucuruzi kwibumbira mu makoperative kugira ngo ubucuruzi bukomeze, ariko nanone umubare w’abambuka buri munsi ugabanuke.
Bati “Havutse impaka nyinshi zirebana n’ubusabe bwari bwatanzwe n’ibihugu byombi bwo gukorera mu makoperative, kuko abakora ubucuruzi buciriritse, cyane cyane abagore batari babyemerewe, kubera ko ibicuruzwa bijyanwa hanze byagombaga kuba bifite agaciro kari hagati y’amadolari 300 na 1000.”
Mbere ya Covid-19, iyi raporo ivuga ko abacuruzi bavaga muri Congo, bashoboraga gucuruza ibintu byinshi mu Rwanda bakoresheje igishoro cy’amadolari ijana gusa.
Mu bibazo aba bacuruzi batejwe n’iki cyorezo harimo guhomba, guhura n’ibibazo by’amafaranga ndetse no kutabona inyungu ihamye yafashaga abagore kwiteza imbere mu bijyanye n’ubukungu.
Abagore bakoraga ubu bucuruzi, iyi raporo ivuga ko babonaga inyungu ihagije, bigatuma batarambiriza ku bagabo nkuko kera byahoze, aho wasangaga umugore akora ku ifaranga ari uko umugabo yarimuhaye.
Igira iti “Gukuraho iyi nyungu babonaga, ukongeraho no kuba abantu batari bemerewe kuva mu ngo zabo, byongereye umubare w’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.”
Ikomeza ivuga ko inyungu yavaga muri ubu bucuruzi ari yo yari itunze abaturiye imipaka, cyane cyane abagore n’abahinzi baciriritse babagaho babikesheje gucuruza ibyo bijeje hakurya y’imipaka.
Ibibazo by’amafaranga aba bacururuzi bahuye nabyo, byaturutse ahanini no kuba badakoresha amabanki.
Ugendeye ku byo iyi raporo ivuga, aba bantu baguzaga amafaranga mu gitondo cya kare bakarangura, bakaza kwishyura ideni nimugoroba ari uko bamaze gucuruza.
Ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zatumye ubucuruzi buhagarara, bituma habaho amadeni menshi atishyuwe.
Iyi raporo yanzura ko ku bijyanye n’ubu bucuruzi Akarere kagifite ubushobozi bwo kugira icyo kakora, ibihugu bigashyiraho ingamba zikomatanyije zigamije gukemura ibibazo icyi cyorezo cyateje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!